UMWARIMU NI INKINGI YA MWAMBA MU BUREZI BW’U RWANDA
Ku wa 12 Ukuboza 2025, mu Rwanda hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe mwarimu, akaba ari umunsi ubusanzwe wizihizwa buri wa 5 Ukwakira.
Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 1966, ariko mu Rwanda utangira kwizihizwa muri 2001, bisobanuye ko ku rwego rw’Isi, wizihijwe ku nshuro ya 59 mu Rwanda ukaba warizihijwe ku nshuro ya 24.
Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi mukuru wizihirijwe mu karere ka Kirehe, akaba ari akarere katsindishije ku kigero cyo hejuru, aho mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, niko kaje ku mwanya wa mbere mu gutsindisha abanyeshuri benshi, ku kigero cya 97%.
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo mubawitabiriye, aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’uburezi bwana NSENGIMANA Joseph, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi nawe akaba yaritabiriye hamwe n’abandi abayobozi mu nzego za leta zitandukanye n’abakora mu bigo bishamikiye kuri iyo Minisiteri y’uburezi.
Insanganyamatsiko yagiraga iti: “ Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye”” akaba ari na byo byagiye bigarukwaho mu butumwa butandukanye bwatangiwe muri ibyo birori ngaruka mwaka.
Uwavuze mu izina ry’abarimu, bwana NDICUNGUYE Edouard, yashimiye by’umwihariko Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME, umushimira kuri byinshi yagejeje ku mwarimu, aho yagaragaje ko ubu murandasi iri mu bigo byinshi kandi ikora neza, yashimiye izamuka ry’umushahara wa mwarimu no koroherezwa kubona inguzanyo binyuze muri koperative Umwarmu Sacco, yashimiye kandi uburyo abarimu bafashwa kwiga kaminuza bishyurirwa na Leta, ndetse ashimira uburyo leta igaburira abana ku mashuri, ibyo bikaba byaratumye umubare w’abana bataga ishuri ugabanuka cyane kandi abana bakaba biga batekanye.
Kuri uyu munsi mukuru, habaye umwanya wo gushimira amashuri yitwaye neza mu mwaka wa mashuri 2024-2025 ndetse n’abarimu bakoze neza kurusha abandI bagenerwa ibihembo birimo mudasobwa, Akarere ka Kirehe kagenewe igikombe nka karere kahize utundi twose mugutsindisha neza, ibhembo nk’ibi byo gushimira abarimu bahize abandi bisanzwe bitangwa aho kugeza ubu:
Kuva muri 2009 kugeza ubu inka 4,150 zahawe abarimu bindashyikirwa.
Kuva muri 2012 kugeza ubu mudasobwa 2,144 zahembwe abarimu bindashyikirwa.
Kuva muri 2018 kugeza ubu tablets 294 zahembwe abarimu bitwaye bindashyikirwa.
Kuva muri 2018 kugeza ubu Flat screen Tv 17 zahembwe abarimu bindashyikirwa.
Kuva muri 2018 kugeza ubu moto 26 zahembwe abarimu bindashyikirwa.
Kuva muri 2020 kugeza ubu abarimu 1,439 bamaze kwishyurirwa Kaminuza.
Ibyo byose, ni ibigaragza ko mwarimu yitaweho kandi kumwitaho bikaba bitazahagara ahubwo bizakomeza kwiyongera nkuko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Madam Irere Claudette, ubwo yagaragazaga uruhare rwa Minisiteri y’Uburezi mu gufasha umwarimu mu iterambere, aho yagaragaje ko koperative y’Umwarimu Sacco, izakomeza kubafasha mukubona inguzanyo bityo ubuzima bwa Mwarimu bukarushaho kumera neza.
Mu rwego rwo gushishikariza abarimu gukomeza kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza, kuri uyu munsi mukuru abarimu 10 b’indashyikirwa mu mahugurwa y’icyongereza bambitswe imidali, nk’ikimenyetso cy’ishimwe, baboneraho no kubwira abataratangira ayo mahugurwa kuyatangira, cyane ko icyongereza ari rwo rurimi rwigishwamo.
Mu butumwa busoza, uwari umushyitsi mukuru bwana NSENGIMANA Joseph Minisitiri w’Uburezi, yongeye kwibutsa abari aho ko mwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda ndetse yongera no kubwira abarimu bitabiriye ko icyo bakoze cyose, kigomba kuba gifitiye inyungu umunyeshuri, aha yagize ati” Icyo dukoze cyose kigomba kuba gishyira umunyeshuri ku isonga” bikazamufasha kuba umunyarwanda, ufitiye Igihugu akamaro. Mu butumwa bw’umushyitsi mukuru kandi yongeye kwibutsa abarimu gukora kinyamwuga, bisuzuma buri munsi kugira ngo bakomeze batange ireme ry’uburezi ryifuzwa.
“UBUREZI NI UMWUGA USABA UBUFATANYE”
PHOTOS
























