Umuyobozi Mukuru wa REB yasabye urubyiruko gusigasira amateka n'indangagaciro z'u Rwanda binyuze mu gusoma no kwandika ibitabo
Kuri uyu wa 26 Kamena 2026; Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson MBARUSHIMANA, yasabye urubyiruko gukomeza kwimakaza umuco wo gusoma, kumenya amateka y'u Rwanda no gusigasira indangagaciro z' umuco nyarwanda, agaragaza ko uburezi bufite ireme budakwiye gutanga ubumenyi gusa, ahubwo bugomba no kubaka abantu bafite uburere, ubupfura, gukunda Igihugu no kukitangira.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, mu muhango wo kumurika igitabo "Umurage w'Urubyiruko Igice cya Mbere", cyanditswe n'umwanditsi Yolande Mukagasana, wabereye kuri Kigali Public Library. Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, Senateri, abayobozi mu nzego zitandukanye mu burezi, abanditsi, ababyeyi, abarimu, abanyeshuri n'abandi bashyitsi bahuriye ku ntego yo guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma, no kubungabunga umurage w'u Rwanda.
Iki gitabo cyamuritswe cyibanda ku kubungabunga amateka y'u Rwanda, kwimakaza umuco nyarwanda, gusigasira indangagaciro zaranze Abanyarwanda no kwibutsa urubyiruko uruhare rufite mu kubaka igihugu gifite ubumwe, ubudaheranwa n'iterambere rirambye. Binyuze mu nkuru, ubuhamya n'inyigisho zikubiye muri iki gitabo, urubyiruko rushishikarizwa gusobanukirwa urugendo Igihugu cyanyuzemo no kugira uruhare rufatika mu gukomeza kurinda ibyagezweho.
Mu ijambo rye, Dr. Nelson MBARUSHIMANA yagaragaje ko igitabo "Umurage w'Urubyiruko" gifitiye Igihugu akamaro gakomeye, kuko gifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikabafasha kurushaho gusobanukirwa inkomoko y'ibibazo Igihugu cyanyuzemo no kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko. Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego igitabo "Umurage w'Urubyiruko" kije nk'igisubizo gifasha urubyiruko kumenya inkomoko yarwo, gusobanukirwa amateka y'Igihugu no kurushaho gukunda umuco n'indangagaciro by'u Rwanda.
Yasobanuye ko umuhango wo kumurika iki gitabo wabaye umwanya mwiza wo kongera kwibutsa Abanyarwanda bose ko kubungabunga umurage w'Igihugu ari inshingano ya buri wese, cyane cyane kuwugeza ku rubyiruko ari na rwo mizero y'ejo hazaza h'u Rwanda.
Yagize ati: "Igitabo 'Umurage w'urubyiruko' cyanditswe na Madamu MUKAGASANA Yolanda, gifitiye akamaro gakomeye Igihugu kuko gifasha urubyiruko gusobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo kikanafasha mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko. Igikorwa cyo kumurika iki gitabo ni umwanya mwiza wo kuzirikana akamaro ko gusigasira umurage w'Igihugu no kuwugeza ku rubyiruko rwacu, ari na rwo mizero y'ejo hazaza."
Dr. MBARUSHIMANA yakomeje agaragaza ko Igihugu cy'u Rwanda cyubakiye ku ndangagaciro nziza zaranze abakurambere bacyo zirimo: gukunda igihugu, ubwitange, ubunyangamugayo, umurimo unoze, ubumwe n'ubudaheranwa. Yashimangiye ko izo ndangagaciro zitagomba kuguma mu mateka gusa, ahubwo zigomba gukomeza kubaho no kuranga urubyiruko rw'uyu munsi.
Yagize ati: "Igihugu cyacu cyubakiye ku ndangagaciro nziza zaranze abakurambere bacyo: gukunda Igihugu, ubunyangamugayo, ubwitange, umurimo unoze, ubumwe n'ubudaheranwa. Izo ndangagaciro ntizigomba gusigara mu mateka gusa, ahubwo zigomba gukomeza kubaho mu mibereho y'urubyiruko rw'uyu munsi."
Agaruka ku ruhare rw'abarezi, Dr. Mbarushimana yavuze ko abarimu n'abayobozi b'amashuri bafite inshingano zikomeye zo gutuma ubutumwa bukubiye muri iki gitabo bugera ku banyeshuri, bityo bukagira uruhare mu kububakamo indangagaciro zibafasha kuba abaturage beza.
Yagize ati: "barezi n'abayobozi b'amashuri, mufite uruhare rukomeye mu gutuma ubutumwa bukubiye muri iki gitabo bugera ku banyeshuri. Uruhare rwanyu ntirugarukira ku kubigisha amasomo gusa, ahubwo harimo no kubatoza indangagaciro z'umuco nyarwanda, kubafasha gukunda gusoma no gukora ubushakashatsi ku mateka n'umurage by'Igihugu cyacu."
Yakomeje asaba urubyiruko gufata uburezi nk'umusingi wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, agaragaza ko kwiga amateka n'umuco ari ingenzi mu gutegura ejo hazaza h'u Rwanda.
Yagize ati: "uburezi muhabwa bugomba kubafasha kuba abantu bafite ubumenyi, ariko kandi bafite uburere n'indangagaciro bibaranga nk'Abanyarwanda. Kwiga amateka n'umuco si ukwiga ibyahise gusa ahubwo ni ukwitegura neza kubaka ejo hazaza hafite umusingi ukomeye."
Yongeyeho ko igitabo nk'iki kizafasha urubyiruko kumva ko umurage w'u Rwanda utagarukira ku ngoro ndangamurage cyangwa ku bimenyetso by'amateka bifatika gusa, ahubwo ko ukubiyemo ururimi rw'Ikinyarwanda, umuco, indangagaciro, ubupfura, ubuhanzi n'ibindi byose biranga Ubunyarwanda.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme, yasabye amashuri, imiryango n'inzego zitandukanye gukoresha iki gitabo nk'igikoresho cyunganira uburezi kugira ngo urubyiruko rukure rufite ubumenyi busesuye ku murage w'u Rwanda kandi rurusheho kuwusigasira no kuwuteza imbere.
Yakomeje ashimangira ko kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro bisaba uruhare rwa buri wese, avuga ko ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo no kubatoza gukunda Igihugu, umuco n'indangagaciro z'Abanyarwanda.
Mu muhango wo kumurika iki gitabo, umwanditsi Yolande Mukagasana yavuze ko intego nyamukuru yari agamije ari ugutanga umusanzu mu kurera urubyiruko ruzaba rufite indangagaciro, rukunda igihugu kandi rusobanukiwe amateka yacyo.
Yagize ati: "Duhaguruke nk'ababyeyi kandi urukundo rwa kibyeyi ruturange. Igiti kigororwa kikiri gito; ababyeyi dufite inshingano yo gutoza abo turera kuzaba Abanyarwanda beza. Dukwiye guharanira ko urubyiruko rwacu turutoza icyiza kuruta ikibi."
Yongeyeho ko umuryango ari wo shingiro ry'uburere, bityo gushora imbaraga mu kurera abana bafite indangagaciro ari bwo buryo burambye bwo gutegura u Rwanda ruzakomeza kurangwa n'ubumwe, ubudaheranwa, gukunda igihugu no kubungabunga umuco nyarwanda.
Mu rwego rwo gushyigikira uburezi bufite ireme, abitabiriye uyu muhango bashishikarije urubyiruko gukoresha neza ibitabo byanditse n'ibiboneka ku ikoranabuhanga nk'isoko y'ubumenyi ribafasha kwagura ibitekerezo no kurushaho gusobanukirwa amateka, umuco n'iterambere ry'u Rwanda.
Basabye kandi urubyiruko kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika, bakarushaho gukoresha ibitabo bibafasha gusobanukirwa amateka y'igihugu no kuvomamo amasomo abafasha kuba abaturage bafite inshingano, bakunda igihugu kandi bibanda ku kubaka ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ryacyo.
Senateri Umuhire Adrie yashimye umwanditsi ku gikorwa cyo kwandika igitabo gifasha urubyiruko kumenya amateka n'indangagaciro z'igihugu, agaragaza ko ubuvanganzo bugira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h'Igihugu.
Yashishikarije urubyiruko gukoresha neza ibiruhuko by'amashuri basoma ibitabo no kwikoresha indi mikoro ibafasha kwagura ubumenyi no gusobanukirwa amateka y'igihugu.
Yagize ati: "Utaganiriye na Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze. Rubyiruko mufite amahirwe kuko mwavukiye mu gihugu cyiza. Mukoreshe ayo mahirwe mwiga amateka yanyu kandi mwitegure gukomeza kubaka u Rwanda rurushijeho kuba rwiza."
Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango na bo bagaragaje ko kubungabunga umurage w'u Rwanda ari inshingano ihuriweho n'ababyeyi, amashuri, abanditsi, inzego za Leta n'abaturage muri rusange. Bashimangiye ko kurera abana bafite indangagaciro, bakunda gusoma no kwandika, ari imwe mu nzira zikomeye zo kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubumenyi, uburere n'ubupfura.
Bagaragaje kandi ko umuco wo gusoma ugomba gukomeza gutezwa imbere kuva mu muryango igihe abana bakiri bato kugeza ku ishuri, kuko ushimangira ubushobozi bwo gutekereza, gukora ubushakashatsi no gukemura ibibazo, ari na byo shingiro ry'iterambere rirambye.
Mu gusoza ijambo rye, Dr. Nelson MBARUSHIMANA yashimiye byimazeyo Madamu Yolande Mukagasana wanditse iki gitabo, abanditsi bagize uruhare mu bushakashatsi, abafatanyabikorwa n'abaterankunga bose bagize uruhare kugira ngo iki gitabo kigere ku Banyarwanda.
Yagaragaje icyizere ko "Umurage w'Urubyiruko - Igice cya Mbere" kizabera urubyiruko isoko y'ubumenyi, kikabafasha gusobanukirwa amateka y'igihugu, gukunda umuco nyarwanda no gukomeza kubaka Ubunyarwanda bushingiye ku ndangagaciro, amateka n'iterambere rirambye.
Umwanditsi Yolande Mukagasana yasabye ababyeyi kongera uruhare rwabo mu kurera abana bazi amateka n'indangagaciro z'Igihugu
Umwanditsi w'igitabo "Umurage w'Urubyiruko - Igice cya Mbere," Yolande Mukagasana, yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye kwandika iki gitabo ari ugusangiza urubyiruko amateka y'Igihugu no kurufasha gukura rwumva ko kubungabunga umurage w'u Rwanda ari inshingano ya buri Munyarwanda.
Yagaragaje ko nubwo amashuri afite uruhare rukomeye mu gutanga uburezi, umuryango ukomeza kuba isoko ya mbere y'indangagaciro. Yasabye ababyeyi kurushaho kugira umwanya wo kuganiriza abana babo, kubigisha amateka y'Igihugu no kubatoza umuco nyarwanda kugira ngo bakure bafite icyerekezo kizima.
Yagize ati: "Duhaguruke nk'ababyeyi kandi urukundo rwa kibyeyi ruturange. Igiti kigororwa kikiri gito; ababyeyi dufite inshingano yo gutoza abo turera kuzaba Abanyarwanda beza. Dukwiye guharanira ko urubyiruko rwacu turutoza icyiza kuruta ikibi."
Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye guhabwa uburere bubafasha gutandukanya icyiza n'ikibi, bakarangwa n'indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kubaha abandi, ubunyangamugayo, umurimo unoze n'ubwitange. Yavuze ko iyo abana batojwe izo ndangagaciro bakiri bato, bibafasha gukura bafite inshingano zo gukomeza kubaka igihugu no kukirinda icyahungabanya ubumwe bwacyo.
Yolande Mukagasana yavuze kandi ko kwandika ibitabo bivuga ku mateka n'umuco w'u Rwanda ari uburyo bwo kubungabunga umurage igihugu cyifuza gusigira ibisekuru bizaza. Yagaragaje ko ubuvanganzo bufite ubushobozi bwo kwigisha, gukangurira abantu gukora ibyiza no kubafasha gusobanukirwa neza aho igihugu cyavuye n'aho kigana.
Yongeyeho ko igitabo "Umurage w'Urubyiruko - Igice cya Mbere" kigamije gufasha urubyiruko kumenya inkomoko yarwo, gukunda igihugu no kurushaho kumva uruhare rufite mu gukomeza kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, ubudaheranwa n'iterambere rirambye.
Yashimangiye ko kurera umwana atari inshingano z'ababyeyi gusa, ahubwo ko ari urugendo rusaba ubufatanye bw'umuryango, amashuri, inzego za Leta, amadini n'amatorero, abanditsi n'abaturage muri rusange.
Yasabye urubyiruko kwimakaza umuco wo gusoma no gukora ubushakashatsi, kuko ari bwo buryo bubafasha kwagura ubumenyi no gukomeza kubaka ubushobozi bwo gutekereza no gushakira ibisubizo ibibazo bahura na byo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Yolande Mukagasana yashimiye inzego zose zamushyigikiye mu gutegura no gusohora iki gitabo, anashimira abitabiriye umuhango ku kuba bakomeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika.
Yavuze ko yizeye ko iki gitabo kizabera urubyiruko umuyoboro wo gusobanukirwa amateka y'Igihugu, kubungabunga umuco nyarwanda no gukomeza kubaka Ubunyarwanda bushingiye ku ndangagaciro, ubumwe n'iterambere rirambye.
Umuhango wo kumurika iki gitabo wabaye umwanya wo kongera gushimangira ko kubungabunga amateka, umuco n'indangagaciro z'u Rwanda bisaba ubufatanye bw'ababyeyi, abarimu, abanditsi, amashuri, inzego za Leta n'abaturage muri rusange. Uyu muhango wanasize habayeho kongera kwiyemeza guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, no gukoresha ibitabo nk'igikoresho gikomeye cyo kurera urubyiruko ruzakomeza kuba umusingi w'iterambere ry'u Rwanda.












