Umuyobozi Mukuru wa REB mu bukangurambaga bwa Siporo mu mashuri, isuku n’ubuzima buzira umuze muri gahunda ya #FresheriKuIshuri, amasomo yunganira asanzwe ku nteganyanyigsho no kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge
“Igiti kigororwa kikiri gito.” Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bashaka kugaragaza akamaro ko gutangira kurera no gutoza umwana akiri muto kugirango ategurwe kuzavamo Umunyarwanda Ubereye u Rwanda mu bihe biri imbere, kugira ngo kandi akure afite imyitwarire, indangagaciro na kirazira bimufasha mu buzima bwe bwose.
Ni muri uwo murongo Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yafashe iya mbere afafatanyije n’ abandi bayobozi mu nzego zitandukanye mu gutanga ubutumwa binyuze muri gahunda ya Siporo mu mashuri, #FresherikuIshuri n’ ibiganiro byo kurwanya inzoga n’ ibiyobyabwenge ndetse banaganiriza abanyeshuri ku masomo yunganira ari mu nteganyanyigisho (Co-Curricula Activities) hagamijwe kubaka umunyeshuri uzavamo Umunyarwanda twifuza; ufite ubuzima bwiza, ukunda Siporo, urangwa n’isuku, wirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, ufite Indangagaciro kandi ushobora guteza imbere impano n’ubushobozi bwe binyuze mu masomo asanzwe cyangwa ayunganira ari ku nteganyanyigisho (Co-Curricula Activities) .
Ni ubukangurambaga bwakorewe mu mashuri atandukanye yo mu turere twa Rwamagana (St Aloys Rwamagana kuwa 13/9/2026), Kamonyi (ES Marie Adelaide kuwa 20/9/2026) na Nyarugenge ku italiki ya 27/9/2026, aho Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Nyakubahwa Dr. Mbarushimana Nelson, yahuye n’abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abayobozi mu nzego zitandukanye, muri Siporo rusange abasangiza ubutumwa bunyuranye ariko bwubakiye ku ntego imwe: gufasha umunyeshuri kugira ubuzima bwiza no gukura mu gihagararo cyane cyane mu bwenge no mu mitekerereze no mu myitwarire byose binyuze muri Siporo, Kugira isuku aho uri hose no kwirinda ibiyobyabwenge byose biganisha ku gutsinda hagamijwe kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyacu.
Ibanga ryo kugira ubuzima buzira umuze bifasha buri wese kugera ku ntego ze
Muri gahunda y’ubu bukangurambaga, Umuyobozi Mukuru wa REB yagiye aganiriza abitabiriye Siporo ko kuyikora ari uburyo bw’ingenzi butuma tugira ubuzima bwiza kandi ko ishobora kuba umuti ariko kandi igafasha cyane cyane abanyeshuri gutsinda amasomo yabo neza. Siporo kandi ni rimwe mu mapfundo y’imibanire myiza n’abandi aho yigisha kuca bugufi, gukorera hamwe, gukorera ku ntego n’ ibindi.
I Rwamagana, Umuyobozi Mukuru wa REB yifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, abanyeshuri, abarezi n’abayobozi mu nzego z’umutekano muri Siporo rusange ku ishuri rya St Aloys Rwamagana. Iyi Siporo ntiyari igamije imyitozo ngororamubiri gusa ahubwo yabaye umwanya wo kwifuriza abanyeshuri bose umwaka w’amashuri wa 2026/2027 mwiza, kubashishikariza kwiga bashyizeho umwete no kubibutsa ko gutsinda amasomo bigomba kujyana no kugira ubuzima bwiza.
Muri Kamonyi, abanyeshuri ba ES Marie Adelaide, GS St Dominique na Runda TSS, abarezi, ababyeyi n’abandi bayobozi bahuriye muri Siporo rusange kuri ES Marie Adelaide; naho i Nyarugenge, abanyeshuri n’abarezi ba Lycée Notre Dame de Citeau bahuriye muri Siporo n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Bwana Gilbert Muvunyi Manier akaba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Madamu Uwamahoro Genevieve, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge.
Aganiriza abitabiriye Siporo rusange, Umuyobozi Mukuru wa REB yagize ati: “Siporo ituma tugira ubuzima bwiza, imitekerereze iboneye, tugatsinda, kandi tukaba Abanyarwanda bashoboye kandi bashobotse bazabasha kwiteza imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa REB yakomeje agira ati: “Umunyeshuri ufite ubuzima bwiza aba afite n’umusingi w’ iterambere binyuze mu gukarishya ubwenge, akazaba Umunyarwanda uziteza imbere agateza imbere umuryango we ndetse n’ Igihugu muri rusange. Gahunda nshya y’amasomo yunganira ari ku nteganyanyigisho izabafasha kumva no gusobanukirwa neza ibyo mwiga mwandika mu ishuri kuko muzajya mubasha kubikora mufatanyije n’ abarezi banyu.” Umuyobozi Mukuru wa REB aganiriza abanyeshuri.
Roho nziza itura mu mubiri muzima na #FresheriKuIshuri
Ubuzima bwiza bw’umunyeshuri ntibugarukira ku gukora Siporo gusa ahubwo ni ibikorwa bibiri byuzuzanya. Kugira ubuzima buzira umuze bisaba ko aho abanyeshuri bigira, aho barira n’aho barara haba hasukuye.
Nyuma ya Siporo rusange yabereye ku ishuri rya St Aloys Rwamagana, Umuyobozi Mukuru wa REB yifatanyije n’abanyeshuri mu gikorwa cyo gukora isuku anatanga ubutumwa bw’uko umunyeshuri ufite ubuzima bwiza agomba no kugira uruhare mu kubungabunga aho yigira anafata neza ibidukikije.
Mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri gufata neza ibidukikije, Umuyobozi Mukuru wa REB hamwe n’abandi bayobozi bateye ibiti by’imbuto ku ishuri rya Marie Adelaide biba umusemburo mwiza w’ uko abandi bayobozi n’abanyeshuri ku mashuri yabo batera ibiti cyane cyane iby’ imbuto ziribwa. Isuku rero ntabwo ari igikorwa cyihariye gitandukanye n’uburezi ahubwo ni umuco ugomba gutangirira ku kwigisha munyeshuri icyo gukora ku giti cye, ugakomereza mu ishuri no mu muryango.
Nyuma y’igikorwa cy’isuku, Dr. Mbarushimana Nelson yasangiye n’abanyeshuri ifunguro rya mu gitondo, anabibutsa Indangagaciro remezo z’Umuco Nyarwanda. Ibi byari uburyo bwiza bwo kugaragaza indangagaciro y’ ubupfura no kwicisha bugufi.
Indangagaciro z’ Umuco Nyarwanda ni ingenzi ku banyarwanda cyane cyane abaikri bato
Umuyobozi Mukuru wa REB yafashe umwanya uhagije aganiriza abitabiriye Siporo rusange mu turere twavuzwe haruguru maze akebura benshi agira ati: “iyo umunyeshuri akora Siporo, akagira isuku kandi akirinda ibiyobyabwenge, bigaherekezwa no kugira indangagaciro z’ umuco nyarwanda bitanga icyizere ku Gihugu mu kugira abato batari gito.” Umuyoboai mukuru wa REB yaganutse ku ndangagaciro remezo z’Umuco Nyarwanda zirimo:
INDANGAGACIRO YO GUKUNDA IGIHUGU
Gukunda Igihugu ni ugukunda bene cyo, abagituye nta kuvangura, gukunda ibikigize byose nk’ubutaka, ururimi, umuco, amateka; kugikorera, kubumbatira umutekano n’ubusugire bwacyo, kukitangira byaba ngombwa ukaba wanagipfira. Ibiranga gukunda Igihugu Gukunda Igihugu ku Banyarwanda bigaragarira mu buryo bagiha agaciro kandi bagashishikarira kugikunda, kugikorera no kukitangira. Abanyarwanda bahurira ku mutima nama utuma bakunda Igihugu cyabo kuko bumva bafite inyungu zimwe, umurage umwe, bakanagira ikerekezo kimwe.
INDANGAGACIRO Y’UBUMWE
Abanyarwanda babona ubumwe nk’imigenzereze y’abaturage bemera ko basangiye ubwenegihugu, umuco n’uburenganzira bungana, barangwa n’ubwizerane, ubworoherane, ubwubahane, uburinganire, ukuri, komorana ibikomere kugira ngo bashobore kwiteza imbere mu mahôro asesuye. Amateka y’imibanire y’Abanyarwanda yagiye atokozwa n’imiyoborere mibi yashyize imbere ivangura, itonesha n’ihezwa rya bamwe. byagiye bituma Abanyarwanda bashyamirana kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara kuva kera, ubumwe ni indangagaciro ikomeye Abanyarwanda bagiye bashingiraho mu kwiyubaka ubwabo no gukomeza Igihugu cyabo. Kandi ni mu gihe Abanyarwanda bagira bati: “Ababiri bajya inama baruta umunani urasana”. Ibiranga ubumwe Mu kinyarwanda bavuga ko kubaho ari ukubana. Ni yo mpamvu ubumwe bw’Abanyarwanda ari indangagaciro y’ingenzi. Ni inkingi mwikorezi y’iterambere yubakiye ku bwubahane, ubwizerane, ukuri, uburinganire, ubworoherane, ubufatanye, n’umuco w’amahoro.
INDANGAGACIRO Y’UBUPFURA
Ubupfura ni inkingi ikomeye mu muco w’u Rwanda. Ni ipfundo rikubiyemo imyitwarire myiza nk’ubwangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n’umunyakuri. Ubupfura ni umwambaro w’umutima, bukagararagarira mu mvugo no mu ngiro by’umuntu, bigatuma abamubona bamwizera, bakaba banamufataho urugero. Abanyarwanda bemera ko kuba imfura umuntu abitozwa. Mu muco w’u Rwanda, kugira uburere ni byo bituma umuntu agera ku ntera ndende y’ubupfura. Ibiranga ubupfura Ubupfura burangwa n’ibintu byinshi. Bimwe muri byo ni ukugira umutima, ubwangamugayo, ubudahemuka, kubaha indahiro n’ijambo, ubwitange, ubumanzi, kwihangana, kuzirikana, gushishoza, n’ibindi. Ufite iyi mico myiza agira agaciro mu bandi; bigatuma abantu bamushima, bamwubaha, bamugirira ikizere ndetse bakamukunda. Ubupfura butandukanye n’uburanga cyangwa ubuvuke. Ubwo rero si ubwiza bw’umubiri cyangwa inkomoko. Umuntu abutorezwa mu burere, na we akagira uruhare rwo kubwakira no kubuharanira. Dore ko Uburere buruta ubuvuke, kandi hakabaho“Bwiza bupfuye ubusa”!.
INDANGAGACIRO YO GUKUNDA UMURIMO
Akamaro k’umurimo Gukora ni inshingano ya buri wese mu muryango w’abantu kuko ari ingirakamaro: utunga kandi ukiza uwukora, umuhesha agaciro, wungura ubwenge iyo ukoranywe ubuhanga. Umurimo uhesha agaciro uwukora akumva ubwe ko hari icyo yigejejeho cyangwa agejeje ku bandi no ku Gihugu. Umurimo ukoze neza uhesha ishema uwawukoze, ukamushimisha kandi ukamutera kwigirira ikizere, agashyikira intego yo kwigira aho gutegereza ak’imuhana.
Umunyeshuri asabwa kugira umuco wo kubaha abandi, gukorera hamwe, kugira isuku, gukunda igihugu, gukoresha neza igihe cye no gufata imyanzuro ikwiye kandi imufitiye akamaro.
Aha ni ho Umunyarwanda yahereye agira ati “Intore si vuga numve, ni Kora neza bandebereho.” Umunyeshuri ntabwo aba intore kubera amagambo avuga gusa. Indangagaciro ze zigaragarira mu byo akora: kugira neza, gufasha abandi, gusabana n’abandi, gukora Siporo, kugira isuku, kwirinda ibiyobyabwenge, kubaha abandi no gukoresha impano ze neza.
Gushyira mu bikorwa amasomo yizwe no kongera ubushobozi binyuze mu masomo yunganira ari ku nteganyanyigisho
Iyi gahunda y’ amasomo yunganira ari ku nteganyanyigisho azwi nka “Co-Curricular Activities”, ni imwe muri gahunda nshya zagaragaye mu burezi muri uyu mwaka w’ amashuri wa 2026-2027 aho abanyeshuri bazajya biga amasomo asanzwe maze bagafata undi mwanya wo gushyira mu ngiro ibyo bize nyuma y’amasomo yabo aribyo byiswe amasomo yunganira ari ku nteganyanyigisho.
Umuyobozi Mukuru wa REB yagize ati: “Umwana ashobora kuba azi neza amasomo ariko akagira n’izindi mpano cyangwa ubushobozi bukwiye gutezwa imbere. Niyo mpamvu ibikorwa by’inyongera ku masomo bimufasha kubona amahirwe yo gukorera hamwe n’abandi, guteza imbere no gutahura impano, kugira icyizere no kwita ku nshingano ze akabitozwa akiri muto. Muri uru rwego, Siporo iba imwe mu nzira umunyeshuri akoresha mu guteza imbere impano n’ubushobozi bwe, mu gihe Indangagaciro zikamufasha gukoresha ubwo bushobozi mu buryo buboneye.”
#HeheNIcyuma: Inyigisho yihariye Umuyobozi Mukuru wa REB yigishije avuga ku ngaruka inzoga zigira ku bwonko
Kimwe n’ahandi mu Guhugu, Minisiteri y’Uburezi binyuze mu Rwego rw’ Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw ‘ ibanze (REB); Umuyobozi Mukuru wa REB yahamagariye abanyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge muri gahunda ya #HeheNIcyuma.
Ikibazo cyo kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge cyahawe umwanya wihariye binyuze muri #HeheNIcyuma; Umuyobozi Mukuru wa REB yibanda ku gusobanurira abanyeshuri ko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge ari igice cy’ingenzi cyo kurinda ubuzima n’ahazaza habo.
Inzoga n’ubwonko
Kunywa inzoga bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, haba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire.
Kwangiza cyangwa kubangamira uturemangingo tw’imyakura: Ubwonko bugizwe n’uturemangingo tw’imyakura, cyangwa neurones, dufasha umuntu gutekereza, kwiga no kwibuka. Kunywa inzoga nyinshi bishobora kubangamira imikorere y’utwo turemangingo n’inzira z’imikorere y’ubwonko.
Guhindura imitekerereze: Inzoga zishobora kugira ingaruka ku buryo umuntu atunganya amakuru no gufata imyanzuro. Umuntu wanyoye ashobora gufata imyanzuro yihuse cyangwa ahubutse atatekereje bihagije ku ngaruka zayo.
Kunanirwa kwibuka: Inzoga zishobora kubangamira uburyo ubwonko bwakira kandi bukabika amakuru mashya. Ku munyeshuri, ibi bishobora kugira ingaruka ku myigire kuko kwibuka ari ingenzi mu gusobanukirwa no gukoresha ibyo yize.
Ingaruka z’igihe kirekire
Kunywa inzoga cyane cyangwa igihe kirekire bishobora kujyana n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima.
Mu nyigisho zatanzwe, abanyeshuri bibukijwe ko inzoga zishobora kugira aho zihurira n’agahinda gakabije (depression) ndetse n’umuhangayiko ukabije.
Hari kandi ububata ku nzoga, aho umuntu ashobora kumenyera inzoga ku buryo yumva adashobora kumera neza atanyweye.
Kuki urubyiruko rukwiye kwitondera inzoga?
Umuyobozi Mukuru wa REB yibukije ko ku rubyiruko ruri mu gihe ubwonko bukiri gukura, kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge ari ingenzi mu kurinda ubushobozi bwo kwiga, kwibuka, gutekereza no gufata imyanzuro iboneye.
Ubutumwa bwa #HeheNIcyuma bufite aho buhurira neza n’ubwa Siporo, amasomo yunganira ari ku ntenganyanyigisho na #FresheriKuIshuri aho umunyeshuri asabwa kurinda imibiri yabo, ubwonko bwabo, byose biganisha ku hazaza heza.
Kuva i Rwamagana, i Kamonyi, na Nyarugenge, ubutumwa bwakomeje kuba bumwe: umunyeshuri agomba kwiga, gukora Siporo, kugira isuku, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira Indangagaciro no gukoresha impano n’ubushobozi bwe mu bikorwa byubaka ejo hazaza.
Umunyarwanda yaravuze ati: “ Abishyize hamwe ntakibananira kandi ngo akabando k’ iminsi ugaca hakibona. Umuyobozi Mukuru wa REB yahaye abanyeshuri impanuro zitandukanye anababwira ko ubuzima bwiza buri mu biganza byabo ubu. Aya masomo yose atuma umunyeshuri atiyumva nk’ufite inshingano yo gutsinda amasomo gusa, ahubwo nk’umuntu ugomba kugira ubuzima bwiza, imyitwarire myiza, gukuza impano ze, indangagaciro n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu rye n’ iry’ Igihugu.















