“UBUMENYI MUVANYE AHA BUZATUME MUBERA URUGERO ABANDI”; NYAKUBAHWA MINISITIRI, DR. JEAN DAMASCENE BIZIMANA ASOZA AMAHUGURWA Y’ABARIMU BIGISHA AMATEKA MU MASHURI YISUMBUYE
Ku wa mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024 mu karere ka Burera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba hasojwe amahugurwa y’abarimu 2,425 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kunoza imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni amahugurwa yatanzwe ku barimu bo mu turere twose hifashishijwe byiciro bitandatu guhera tariki ya 16 Nzeri 2024.
Asoza iki gikorwa, Umushyitsi Mukuru, Nyakubahwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. BIZIMANA Jean Damascene, yasabye abarimu kuba urugero rwiza abandi bareberaho.
“Igice kinini cy’ubuzima, umwana akimarana n’umurezi we bikaba ariyo mpamvu agendera ku byo amubonaho.” Minisitiri Bizimana abwira abarimu.
“Abenshi mu barezi mwari muteraniye muri aya mahugurwa muri urubyiruko, bisobanuye ko mufite ejo hazaza h’u Rwanda. Uruhare rwanyu ruzagira akamaro kanini kubera ko mugifite imyaka myinshi mu mwuga wanyu.”
Dr. Bizimana yanagarutse ku ngingo ivuga ku inshingano y’abarimu yo kubera urugero abanyeshuri na sosiyete babamo, abasaba kuba “bandebereho.”
“Ubumenyi no gutinyuka muvanye hano bizatume aho muzaba mugeze hose muba bandebereho, mubere abandi urugero rwiza ku buryo mu bigo by’amashuri muzagaragaza ko hari icyo mwakuye muri aya mahugurwa.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. MBARUSHIMANA Nelson yimakaje ku gushyira mu bikorwa ibyo abarimu bigiye muri aya mahugurwa.
“Nyuma y’ibiganiro, inama n’impanuro bahawe, abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye biyemeje kunoza imitangire yisomo ry’amateka no kurushaho gusobanurira abanyeshuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.” DG REB agaruka ku kamaro aya mahugurwa asize.
“Nkuko babitweretse, abarimu bahize kwesa imihigo y’ibyo bigiye uri aya mahugurwa.”
Dr. Mbarushimana yanafashe umwanya ashimira abarezi , “ku bw’inyota bagaragaje mu gukurikirana ibyo bigishijwe muri aya mahugurwa anabasaba gushyira mu bikorwa ibyo bize.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ni umwe mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’aya mahugurwa yaberaga mu karere ka Burera. Yafashe umwanya wo gusaba abarezi barangije aya mahugurwa kuzashyira mu bikorwa uko bikwiriye ibyo bungukiye mu kigo cy’ubutore cya Nkumba.
Aya mahugurwa y’abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye abaye mu gihe kingana n’ukwezi.
Ubwo yatangizwaga ku mugaragaro ku wa 17 Nzeri 2024, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Uwitonze Mahoro yavuze ko “kwigisha amateka ntaho bigarukira kandi ko inshingano ya mwarimu ari ugukoresha uburyo bukwiriye mu kwigisha amateka.”
Mu bandi bashyitsi bakuru bagiye batanga ibiganiro mu minsi yakurikiyeho, bagiye bagaruka cyane ku ngingo yo kurerera u Rwanda binyuze mu kunoza imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
“Abarezi mugomba kurangwa n’imyumvire igamije guhindura amatwara (progressive mindset), mukajyana n’igihe tugezemo gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.” Dr.BIZIMANA Jean Damascene ubwo yatangaga ikiganiro.
Dr. MBARUSHIMANA Nelson yatanze impanuro mu mbwirwaruhame ye agira ati “Uyu mwanya mubonye uzababere uwo kwifashishwa ku kugera ku musingi wo kugira ngo mwigishe neza.”
Bamwe mu barezi bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko hari icyo basigaranye.
Nyirangirababyeyi Jacqueline, umwarimu kuri GS Nyakanyinya, mu karere ka Nyamasheke atangaza ko “bitewe n’urwego tugezeho rw’ubumwe n’ubwiyunge, tumaze gusobanukirwa uburyo bwo kwigisha neza kandi tugatanga amasomo kuri buri gisobanuro umwana yakwifuza kumenya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Ndagijimana Emmanuel Philemon wigisha kuri GS Kavumu mu karere ka Rutsiro avuga ko yiteze kwakira ububasha bwo guhangana n’imbogamizi abarezi bahura nazo mu kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe nuko aya ateka yasize ingaruka z’ibikomere ku Banyarwanda bose.
Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), akaba yaratanzwe mu byiciro bitandatu nkuko bikurikira;
Icyiciro cya mbere; 16-19 Nzeri 2024,
Icyiciro cya kabiri; 21-24 Nzeri 2024,
Icyiciro ya gatatu; 26-29 Nzeri 2024,
Icyiciro cya kane; 1-4 Ukwakira 2024,
Icyiciro cya gatanu; 6-9 Ukwakira 2024,
Icyiciro cya gatandatu; 11-14 Ukwakira 2024









