“TWISHIMIYE IBYO MUMAZE KUGERAHO MU RWEGO RW’UBUREZI BW’IBANZE KANDI GUKORERA HAMWE MUBIGIRE INTEGO.”, NYAKUBAHWA UMUNYAMABANGA WA LETA, GASPARD TWAGIRAYEZU AGANIRA N’ABAKOZI BA REB.

Uyu munsi, tariki ya 22 Nyakanga 2022, ubwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze bishimiraga ibyo bagezeho mu guteza imbere Uburezi bw’U Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022, Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard TWAGIRAYEZU  yasuye uru rwego ndetse yifatanya n’abakozi b’uru rwego mu kwishimira ibimaze kugerwaho mu burezi.

Mu kiganiro yagiranye  n’abakozi ba REB, Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta, yabibukije ko akazi bakora gakomeye kandi gafite agaciro gakomeye mu burezi bw’u Rwanda, ati: Ibyo mukora byose bigomba kujyana n'umusaruro w'uburezi ukenewe kandi birashoboka ukurikije ibyo mu maze kugeraho” .Yakomeje ikiganiro cye ababwira ko Uburezi bw'Ibanze bafite mu inshingano ari umusingi w'Uburezi n'uburere, bityo ko imbaraga zose zikenewe zigomba gukoreshwa kugira ngo Uburezi bw'Ibanze bugere ku gipimo gikwiye.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta, yashimye ibimaze gukorwa na REB, n'ibiri gukorwa, ndetse yibutsa abakozi ba REB ko urugendo rukiri rurerure ariko kandi hamwe no gukorera hamwe byose bizagerwaho.

Muri ibi birori, Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Gaspard TWAGIRAYEZU yaboneyeho umwanya wo gushyikiriza igihembo umukozi REB w'Indashyikirwa mu mwaka wa 2021-2022, Madamu Caritas KANIZIYO ndetse ashimira n'umukozi ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, Bwana Augustin GATERA.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Gaspard TWAGIRAYEZU yafashe umwanya wo gusura imishinga itandukanye ya REB irimo icyumba cya Radiyo ndetse n'icya Televisiyo bya REB byitezweho kuzafasha guteza imbere gahunda zitandukanye z'Uburezi.

Ibi byumba bya Radio/Televiziyo bya REB bizafasha mu gutunganya amasomo ajya ku muyoboro wa 'Youtube' wa REB ( https://www.youtube.com/channel/UCCSm2s9wZC8B611SIslsUWg/videos)   bizafasha kandi mu gutunganya amasomo yakoreshwa ku iyakure 'e-learning', (  https://elearning.reb.rw/ ) bizafasha ndetse mu gusobanurira abanyarwanda gahunda zitandukanye z'Uburezi. Ibi byumba bije mu rwego rwo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye mu burezi ndetse no gusakaza amakuru ajyanye n’uburezi ku bagenerwabikorwa bose bo mu burezi. Biteganyijwe ko ibi byumba bizatangira gukoreshwa uyu mwaka kandi umusaruro bizatanga akaba ari ntashikikanywaho.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta, Gaspard TWAGIRAYEZU (Hagati), Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. MBARUSHIMANA Nelson (ibumoso), Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, NKURIKIYINKA Janvier ( iburyo)

Abakozi ba REB bakurikiranye ikiganiro cyatanzwe na Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye.

Nyakubahwa Umunyambanga wa Leta, atambagira imishinga itandukanye ya REB

Umukozi w’Indashyikirwa mu mwaka wa 2021-2022, Madam Caritas KANIZIYO ashyikirizwa igihembo na Nyakubahwa Umunyamabagana wa Leta

Umukozi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru GATERA Augustin ashyikirizwa igihembo na Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta.

Nyakubahwa Umunyambaga wa Leta, Gaspard TWAGIRAYEZU yasuye ibyumba ba Radiyo na Televiziyo bya REB.

Nyakubahwa Umunyambaga wa Leta, Gaspard TWAGIRAYEZU yasuye ibyumba ba Radiyo na Televiziyo bya REB.

Ibi byumba bya Radiyo na Televiziyo bya REB bifite ibikoresho bigezweho.

Ibi byumba bya Radiyo na Televiziyo bya REB bifite ibikoresho bigezweho.

Ibi byumba bya Radiyo na Televiziyo bya REB bifite ibikoresho bigezweho.

Ibi byumba bya Radiyo na Televiziyo bya REB bifite ibikoresho bigezweho.

Back