TELEPHONE 500 ZIGEZWEHO ZAHAWE ABAHUZABIKORWA BA NCPD

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga  ku bufatanye na Ministeri y'Ikoranabuhanga no Guhanga udushya bahaye abahuzabikorwa ba NCPD ku rwego rw'Imirenge n’Akarere  bose bo mu gihugu. 

Gutanga izi telephone Zigezweho ku mugaragaro byabaye kuri uyu wa  wa 30 Gicurasi 2024 mu    ka Gicumbi mu Murenge wa Giti.Ni igikorwa kitabiriwe na Bwana Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga. 

Mu butumwa yatanze bwagarutse ku kunoza umurimo binyuze mu mikoreshereze myiza ya telefone. Yabibukije ko igihugu cy'u Rwanda gikataje imbere mu ikoranabuhanga,bityo izo telefone ni izo kumenya no gusangiza amakuru ku zindi nzego,yabasabye kwirinda kuzigurisha no kumenya  gushungura amakuru atambuka kuri murandasi.

Izi telephone zatanzwe  500  ni izo gushyira mu bikorwa gahunda ya Connect aho iteganya ko buri Muryango ugomba kugira  telephone igezweho. Igikorwa cyo gutanga telefone kizakomeza no mu tundi turere kandi zizakomeza guhindura ubuzima bw'abazikoresha.

Back