Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yatashye ku mugaragaro ishuri rya GS Saint Jean Munini ryo mu Karere ka Nyaruguru.
Uyu munsi, tariki ya 4 Nyakanga 2022, ubwo Abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28, Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yatashye ishuri rya GS Saint Jean Munini mu Karere ka Nyaruguru. Iri shuri ryubatswe ku buryo bugezweho.
Iri shuri ryubakiwe ibyumba by'ubushakashatsi bigezweho (Laboratories) bitandukanye birimo icyumba cy'Ubutabire; Ibinyabuzima; Icyumba cy'Ubugenge, ibyumba 2 by’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bushingiye kuri siyanse n’ikoranabuhanga, ndetse kandi iri shuri ryahawe n'isomero rifite ibitabo bihagije
Ishuri rya GS Saint Jean Munini ryatashywe na Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe ifite ibyumba by'amashuri 47 harimo ibyumba 18 biri mu nzu igeretse , rifite aho bategurira amafunguro, rifite aho bafatira amafunguro hashobora kwakira abanyeshuri bagera 1,000, rifite ikibuga abana bidagaduriramo, rifite kandi abikoresho byose nkenerwa ku ishuri.
Iri shuri ryubatswe mu Karere ka Nyaruguru byitezwe ko rizaba umusemburo w’ireme ry’uburezi kuko rizagabanya ubucucike bw’abana mu ishuri, ndetse n’abana bakoraga ingendo ndede berekeza ahari amashuri nabo bazahinira bugufi bityo babashe gukurikirana amasomo yabo neza ntankomyi. Iri shuri kandi kuba ryahawe ibikoresho bigezweho by’umwihariko ibyumba by’ubushakashati bizafasha abana gukunda siyanze ariyo shingiro ry’iterambere mu Rwanda.
Ibi byumba by’amashuri byubatswe kuri GS Saint Jean Munini, bije byunganire ibindi byumba by’amashuri 22,505 byutswe mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.
Isibye ibi bikorwaremezo by’amashuri, REB izakomeza gukurikirana imyigire n’imyigishirize kuri iri shuri ndetse n’andi mashuri yose mu Gihugu, ibi kandi bijyana n’amahugurwa ahoraho y’abarimu bigisha amasomo atandukanye kugira ngo abarimu bakomeze kongererwa ubushobozi biyo umusaruro w’ireme ry’uburezi wiyongere.
Mu myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye, Leta y’u Rwanda yakomeje kubaka urwego rw’Uburezi ku nzego zose, by’umwihariko mu burezi bw’Ibanze yashyizweho politiki y’uburezi kuri bose, aho umwana wese afite uburenganzira bwo kugana ishuri kugira ngo azakabye inzozi ze ndetse yubake n’urwamubyaye.
Ubwo yatahaga ku mugaragaro iri shuri, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yari aherekejwe na Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, na Minisitiri w’Ubuzima, hari kandi Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi Mukuru wa REB, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu ndetse n’abandi.
Ubwo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yari ageze ku ishuri rya GS Saint Jean Munini aganira n’abandi Bayobozi.
Iri shuri ryubatswe mu buryo bugezweho.
Iri shuri ryahawe isomero rigezweho rifite ibitabo bihagije.
Iri shuri yahawe icyumba cy’ikoranabuhanga gifite ibikerwa byose.
Icyumba cy’ubushakashati mu by’ubugenge na cyo kirahari.
Abana bagiye kujya bakoresha ibi byumba by’ubushakashatsi mu rwego rwo gukarishya ubwenge muri siyanse.
Icyumba cy’ubushakashati mu by’ibinyabuzima na cyo kirahari.

Icyumba cy’ubushakashatsi mu by’ubutabire nacyo cyarutswe.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe afungura mudasobwa abana bakoresha.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ndetse n’abadi Bayobozi bakurikiye ikiganiro cy’umwana wiga mudasobwa.
Abayobozi batandukanye bafungura mudasobwa abana bakoresha.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ndetse n’abadi Bayobozi bakurikiye ikiganiro cy’umwana wiga mudasobwa.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine aganira na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson aganira na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson aganira na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard
Abanyeshuri nabo bahawe umwanya wo kwereka Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ibyo bashoboye mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.