“NIMUBE UMUSEMBURO W’IMPINDUKA NZIZA TWIFUZA, IKINYABUPFURA CY’ABANYESHURI KU ISONGA YA BYOSE!” UMUYOBOZI MUKURU WA REB, DR. MBARUSHIMANA NELSON AGANIRA N’ABAREZI.

Kugira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza ni ngombwa cyane mu burezi. Ikinyabupfura ni itegeko ry’ubuzima bw’abanyeshuri kuko uburezi bunoze bugendana n’ikinyabupfura n’imyifatire myiza ku banyeshuri ni wo musingi wa byose bifuza kugeraho. Ikinyabupfura n’imyifatire myiza bifasha abanyeshuri gukurikira ndetse no kumva ibyo mwarimu yigisha ndetse ntagushidikanya iyo abanyeshuri banyuze mu burezi bunoze kandi bugendana n’ikinyabupfura bavamo abaturage beza b’Igihugu ndetse n’Isi muri rusange.

Ikinyabupfura n’imyifatire myiza ni umusaruro w’ubufasha n’ubujyanama bitangwa n’abashinzwe kurera abanyeshuri ariko kandi aba barezi nabo bakeneye gufashwa kongera ubumenyi bujyanye na byo. Ni yo mpamvu Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kubufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta (IEE,VVOB, WORLD VISION), rwateguye amahugurwa mu gihugu hose kugira ngo abarezi cyane cyane abashinzwe imyifatire n’imyitwarire y’abanyeshuri bafashwe kongera ubumenyi. Aya mahugurwa areba abarezi barerera mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Aya mahugurwa byitezwe ko azafasha abayobozi bungirije b’ibigo by’amashuri bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (DoD), abakozi bashinzwe ikinyabupfura n’imyitwarire y’abanyeshuri (Matrons&Patrons) kunoza ingamba zabo neza mu bijyanye no kumva ibibazo by’abanyeshuri bijyanye n’amasomo, amarangamutima ndetse n’imibereho yabo.

Kuva ku wa 23 Kanama 2021, REB yakomeje igikorwa cyo guhugura aba barezi mu Karere ka Bugesera aho abagera kuri 45 muri aka Karere bari guhugurwa kugira ngo impinduka zikenewe mu burere bw’abana zigerweho.

Ubwo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, DR. MBARUSHIMANA Nelson, ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’abarimu basuraga aba barezi, yabasabye kuba umusemburo w’impinduka nziza zifuzwa mu burezi kandi bikagendana n’ikinyapfura cy’abanyeshuri. Yagize ati: Turababonamo ubushobozi ndetse rwose turifuza ko muba umusemburo w’impinduka nziza twifuza mu burezi bwacu kandi ikinyabupfura cy’abanyeshuri kigomba kuba ku isonga ya byose! Ni mwe ba mbere mugomba kubigiramo uruhare.”

MUSHYIKIRANO Joseph, Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire kuri  GS RILIMA amaze imyaka 6 y’uburambe mu burezi, kuri we ikinyabupfura n’imyitwarire abishyira mu byiciro bitatu: Umuryango sosiyete, ndetse n’ishuri. Yagize ati: “Urabona ingorane zihari ni uko imyifatire y’abanyeshuri igaragarira ku ishuri ari umusaruro wa biriya byiciro bindi bibiri (Umuryango na Sosiyeti), Ikoranabuhanga ririguhindura byinshi, abana barashaka kwitwara nk’abantu babonye kuri za televiziyo  n’imbuga nkoranyambaga”.

Uyu murezi yakomeje avuga ko amahugurwa yahawe azamufasha kunoza no kuzuza inshingano ze. “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuri njye ndetse n’abanyeshuri ndera, ubusanzwe ntabwo nari nzi uburyo bunoze bwo kwegera umunyeshuri ufite ikibazo ndetse nta nubwo nari nsobanukiwe n’uburyo bwo guhindura imyitwarire yabo. Ntakubeshye ntabwo nari nzi gutandukanya ubufasha n’ubujyanama, icyo nari nzi ni uko iyo uhannye umwana ahinduka.”

“Aya mahugurwa ni meza cyane ariko kandi ntabwo ahagije kuko ntabwo ushobora guhindura imikorere umunsi umwe gusa ni urugendo kandi muri urwo rugendo tugomba guhora dufashwa kwiyungura ubumenyi. Muri make aya mahugurwa udafunguye amaso rwose ariko kandi turakomeje”.

RUZINDANA Jean Claude, Umuyobozi wungirije w’ishuri ushinzwe imyitwarire kuri GS NKANGA amaze imyaka 10 ari umurezi ndetse iyo muganira wumva uburezi abusobanukiwe kandi abakunda. Kuri Ruzindana imyitwarire n’ikinyapfura ni ikintu gifata igihe kirekire guhinduka kandi ni urugamba avuga ko biyemeje kandi bagiye kujyamo neza. Uyu murezi avuga ko hari izindi ngorane zijyanye n’igihe isi igezemo. Yagize ati : “Urabona uburyo twarezwe butandukanye n’uko abana b’ubu bari kurerwa. Twe iyo wagaragazaga imyitwarire idahwitse baratwirukana nta nteguza , ubu rero turasabwa kuganira n’abana kandi rwose ibiganiro ni ingezi kuko uko Isi yari kera ntabwo ariko imeze ubu, ibi kandi twabisobanukiwe neza muri aya mahugurwa.”

“Muri aya mahugurwa namenye ko serivisi z’ubufasha n’ubujyanama zigamije gukumira ikibazo aho guhana icyaha cyangwa ikosa. Muri aya mahagurwa twamenye ko hari amagambo adakwiriye gukoresha ubwira umwana kabone nubwo yaba afite imyitwarire idakwiriye. Hari ijambo wabwira umwana ntube umufashije cyangwa umuhinduye kuba mwiza ahubwo ukaba uramwangije kurushaho. Bisaba kwitondera amagambo dukoresha iyo ducyaha cyangwa dukosora imyitwarire itari myiza y’abana.”

Umukozi ushinzwe imyitwarire n’Ikinyabupfura by’abanyeshuri kuri ES Juru, UWIRINGIYIMANA Yvette, we abona ko umwanya w’ubufasha n’ubujyanama umurezi atanga ku banyeshuri ufite agaciro gakomeye cyane. Aha yagize ati: “Njye rimwe na rimwe njya ntekereza ko dushobora no kugabanya umwanya wo kwigisha amasomo asanzwe ahubwo tukongera umwanya w’ubufasha n’ubujyanama ku banyeshuri bacu. Icyo nshaka kuvuga nuko imyitwarire ari yo igenga umuntu icyo azavamo kandi ubumenyi gusa ntabwo buhagije, birasaba ko dukora cyane kandi ukurikije ubumenyi dukuye hano, hari ikizere ko tugiye guhindura ibintu byinshi kandi ubu bumenyi duhawe tuzabusangiza n’abandi.”

Uwiringiyima akameza avuga ko uruhare rw’ababyeyi na rwo rukenewe cyane. “Hano nahamenyeye uburyo bwo gufunguka tugashyiraho uburyo butuma umwana adufungukira akaba yatubwira ikibazo afite, ibi kandi ni ingenzi kuko umwana utagufungukira ntushobora kumenya ikibazo afite kimutera kwitwara uko yitwara. Birasaba ko tuba hafi y’abana ndetse cyane rwose. Gusa ibi bintu ntabwo twabyifashamo birasaba ko n’abayeyi bashyiraho akabo ni yo mpamvu numva ko nyuma y’aya mahugurwa ninsubira ku ishuri nzashishikariza ababyeyi kujya baza gukurikirana imyitwarire y’abana babo. Erega urabona turi ababyeyi ku ishuri ariko na bo ni ababyeyi mu rugo. Njye mfite igitekerezo ko n’ababyeyi bagomba guhugurwa rwose ku bijyanye n’ubufasha n’ubujyanama.”

“Ndashimira REB kuba yarateguye aya mahugurwa ndetse ndayishimira Ko yashyizeho integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) kuko yashyize umwana (…umunyeshuri) ku izingiro ry’imyigire n’imyigishirize, ndetse yahaye abana gufunguka na bo bagira ijambo mu byo biga gusa ndongeraho ko igitsure cy’umurezi ari ngombwa rwose!”

Ikintu cyose wakora cyangwa wavuga ku burezi bw’umwana ntuvuge umubyeyi waba ujya kure y’ukuri nyako kuko umubyeyi ni inkingi ya mwamba y’uburezi bunoze. Ni yo mpamvu mu mahugurwa ari kubera mu karere ka Bugesera, REB yatumiye n’umubyeyi uhagarariye abandi kugira ngo na we umusanzu we ugaragare mu guteza imbere uburezi bunoze kandi bugendana n’uburere. Umubyeyi, NSENGIYUMVA Augustin witabiriye aya mahugurwa yagize ati: “Njye nejejwe no kwicarana n’abarezi hano, turimo kuganira ku myitwarire y’abanyeshuri kandi aba ni abana bacu turi kuvugaho . Ndagira ngo nkubwire ko ari twe abarezi ba mbere, abarimu ni ababyeyi ba kabiri. Ndashimira Urwego rw’Iighugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwateguye aya mahugurwa rukanatekereza ko natwe ababyeyi tuyagiramo uruhare.”

“Ndatekereza ko ubumenyi nkuye aha nzabusangiza abandi babyeyi kandi rwose ndahamya ntashidikanya ko ubu ababyeyi twizeye ko abana bacu bari mu biganza byizewe kuko aba bayobozi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri nabo bafite ubumenyi bwo gufasha no kujya inama ku banyeshuri ari bo bana bacu.”

Ibitekerezo by’abarezi bo muri aka Karere ka Bugesera ntibitandukanye cyane n’iby’abarezi bo mu Karere ka Rwamagana, MUNGANYINKA Regime, umukozi ushinzwe imyitwarire n’ikinyabupfura ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Alyos (GS  Saint Alyos)  yemeza ko aya mahugurwa agiye kumuhindura cyane; “aya mahugurwa azampindura kuko twaje no kumenya ko akazi kacu atari uguhana imyitwarire mibi gusa, ahubwo harimo no kujya inama, ndaguha urugero: hari umwana wakundaga kwitwara mu buryo butari bwiza ariko umunsi umwe namusabye ko tuganira arabyanga ariko nkomeza guhatiriza nyuma aza kunyemerera turaganira ariko naje kumumenya bihagije ndafasha cyane mubiganiro ndetse twose ubu yarahindutse binyuze mu biganiro. Uru rugero rwerekana imbaraga ziri mu biganiro.”

Uyu murezi akomeza uvuga ko bidahagije kuba abarezi bahuguwe ahubwo ko n’ababyeyi babo bakwiriye guhugurwa. Yagize ati:” urabona twe hano ku ishuri turi ababyeyi ba kabiri, ababyeyi ba mbere bari aho abana baba, birumvikana ko nabo babashije kumenya uko bakurikana amarangamutima n’imyatwarire by’abana babo natwe akazi katworohera.”

MUNGANYINKA yemeza ko binyuze muri gahunda isanzwe iba mu kigo cyabo iha abana n’abarezi urubuga rwo kuganira hari ibigiye guhinduka; ” dusanzwe dufite umwanya twita ‘espace des filles’ na espace des garçons’ ndizera ko uyu mwanya nzawukoresha neza mu guhindura byinshi.”

SISITA Felix, umurezi ku rwunge rw’ashuiri rwa  AKANZU (GS AKANZU), we avuga ko muri ibi bihe hagOmba kubaho uburyo bwihariye bwo gufasha abana kuko imyitwarire yabo iterwa n’ibintu byinshi bitandukanye; yagize ati: Aba bana turera baturuka ahantu hatandukanye,mu miryango itandukanaye kandi bafite ibibazo bitandukanye, biradusaba natwe gushaka uburyo byinshi butandukanye bwo kubarera ndetse ndatekereza ko aya mahugurwa yaduhaye ubumenyi buhagije bwo kwita ku bibazo by’imyitwarire aba bana bagaragaza ariko kandi ubuyobozi bw’ibanze, ababyeyi na sosiyete muri rusange ubufasha bwabo burakenewe.”

Aya mahugurwa yateguwe na REB kubufatanye n’afatanyabikorwa mu burezi, azakomeza gutangwa mu gihugu hose ndetse byitezwe ko icyiciro cya mbere y’aya mahugurwa kizasozwa ku wa 01 Ukwakira 2021, aho abayobozi bungirije b’ibigo by’amashuri n’abakozi bashinzwe ikinyabupfura bagera 570 bazaba barangije guhugurwa.

Abayobozi bungirije n’abakozi bashinzwe imyitwarire n’ikinyabupfura cy’abanyeshuri bakurikiranye amasomo.

Kayitesi Anne Marie, umukozi wa REB aganira n’abahugurwa mu Karere ka Bugesera.

Abarezi bashinzwe imyitwarire ndetse n’ikinyabupfura mu karere ka Rwamagana bakurikiranye amasomo.

Umuyobozi Mukuru wa REB, DR. MBARUSHIMANA Nelson aganira n’abarezi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abarimu muri REB, Mugenzi N. Léon aganira n’abarezi bashinzwe imyatwarire y’abanyeshuri

Back