“Mukomeze mukorane umurava kandi murebe n’aho Igihugu cyacu kigana, bikomeze bidutere imbaraga twese hamwe, tugiteze imbere.” Ubutumwa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul KAGAME yageneye abarezi ku munsi wabahariwe.

Kuwa 13 Ukuboza 2024, nibwo u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu ku [INTARE CONFERENCE ARENA]. Nyakubahwa Minisitiri w’ Intebe Dr. Edouard Ngirente akaba n’ Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yifatanyije n’abarezi baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Gihugu byatsindishije abanyeshuri neza mu bizamini bisoza umwaka w’ amashuri 2023-2024 kwizihiza uyu munsi. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti: “Umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi.”

Aganiriza abarezi bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yabashimiye ubwitange n’ishyaka bibaranga, abizeza ko Guverinoma izakomeza kubateza imbere, ku bw'uruhare rwabo rukomeye bagira mu burezi no mu iterambere ry’aho batuye n’iry’ igihugu muri rusange.

Umushyitsi Mukuru, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yashyikirije abitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yabageneye. “Mukomeze mukorane umurava kandi murebe n’aho Igihugu cyacu kigana, bikomeze bidutere imbaraga twese hamwe, tugiteze imbere.” Nyakubahwa Dr. Edouard atanga ubutumwa bwa Perezida wa Repuburika

“Mu gihe twizihiza Umunsi wahariwe Mwarimu, turashimangira iterambere ry'uburezi. Hamwe n’amategeko mashya nka sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, dukomeza kurushaho gufasha no gushyigikira abarimu bacu mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.” Minisitiri w’ intebe Edouard atanga ubutumwa butera imbaraga abarezi. 

Nyakubahwa Minisitiri w’ Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko uburezi ari inkingi ya mwamba y’iterambere ry’Igihugu. “Niyo mpamvu dushyigikiye cyane abarezi bacu, tubashimira ku mirimo yabo ikomeye kandi tubizeza ubufasha mu buryo bwose bwo kubongerera ubushobozi. Twese hamwe, tuzagera ku cyerekezo 2050.”

 

Umwarimu wahagarariye abandi ariwe Uwambaje Veronique yagaragaje ko abarimu bafite imihigo ikomeye izatuma u Rwanda rugera ku cyerekezo 2050, ashimira Guverinoma y’ u Rwanda yabakijije izina rya ''Gakweto'' bahabwaga kubera imibereho mibi, ikaba yarashyizeho ingamba zo kubateza imbere mu buryo bufatika aho yabashyiriyeho UMWALMU SACCO, n’ izindi gahunda zigamije kubateza imbere.

Uyu mwarimu yashimiye Guverinoma y’ u Rwanda ndetse agaruka kuri bimwe mu byakozwe ngo ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka:

-Ibyumba by’amashuri byiyongereye

-Amashuri y’incuke mu bigo bya Leta n’ ibyigenga

- Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

-Kongererwa umushahara kugera ku kigero cya 80% 

- Uruhare rw'Umwalimu SACCO mu iterambere ry’ abarezi n’imiryango yabo, n’ ibindi.

Bwana NTEGEKURORA Leonidas asangiza abarezi muri rusange uko yatinyutse akiteza imbere binyuze muri Umwalimu SACCO, yavuze ko ari umwe mu barimu biteje imbere kandi abikesheje gutinyuka agakorana na koperative yamushyiriweho ngo imuzamurire imibereho.  Yavuze ko kera yatinyaga gukorana na banki (Banque) ariko ko yaje guhitamo gukorana na Umwarimu Sacco atangira umushinga w'ubuhimzi n'ubworozi bw'inkoko aho yaje kwaguka akorora n'ingurube. Akomeza avuga ko umufasha we ubu asigaye acuruza ibikoresho by’ ubwubatsi byose abikuye mu gutinyuka agakorana na Koperative Umwalimu SACCO. “Narenze ku kwiteza imbere ubu nsigaye mfite abakozi mpemba bigatuma imiryango yabo ibaho neza.” Bwana Leonidas arata ibyiza byo gukorana na Umwalimu SACCO

Mu kinyarwanda bagira bati: “Intore ni nkore neza bandebereho.” Dukomoje kuri iyi mvugo, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, hahembwe ibigo by’amashuri 18 byatsindishije abanyeshuri neza; byahembwe terefoni (telephones) 682 mu rwego rwo kubashimira no kubatera ingabo mu bitugu ngo bakomereze aho.

Urutonde rw’ ibigo by’amashuri byahembwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu: 

Ibigo bya EP High Land na GS Dihiro TSS mu karere ka Bugesera, Fawe Girls School na Petit Seminaire Ndera byo mu karere ka Gasabo,  Saint Laurent Gaseke TSS yo mu karere ka Gicumbi, TTC Save yo mu karere ka Gisagara, CJSM Butare mu karere ka Huye, G.S Rosa Mystica mu karere ka Kamonyi, IPRC Karongi TSS mu karere ka Karongi, Akagera International TSS mu karere ka Kirehe, Ecole D'Art de Nyundo mu karere ka Rubavu, GS Gasovu TSS mu karere ka Muhanga, ESTB Busogo TSS mu karere ka Musanze, Bigogwe TSS na Rwanda Coding Academy byo mu karere ka Nyabihu, Mibirizi St Augustin TSS mu karere ka Rusizi, GSFA Kibogora mu karere ka Nyamasheke, College Du Christ-Roi mu karere ka Nyanza, TTC Mururu mu karere ka Rusizi, Kivu Hills Academy mu karere ka Rutsiro na Cornerstone Leadership Academy- Rwanda yo mu karere ka Rwamagana.

Ku batarabashije kwitabira Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu ku rwego rw’ Igihugu, bawukurikirana mu mashusho meza banyuze kuri iyi link: https://www.youtube.com/live/0riPwpJtW24?si=TpaW9dldt1U8doNj

 

 

 

 

 

Back