MINISITERI Y’UBUREZI YIBUTSE ABARI ABAKOZI BA MINEPRISEC, MINESUPRES NA IMPRISCO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.

Ku wa mbere tariki ya 15 Mata 2024, abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo  kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba Minisiteri y'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye (MINEPRISEC), Minisiteri y'Amashuri Makuru  Ubushakashatsi n'Umuco (MINESUPRES) n'Abakoreraga Icapiro ry'Amashuri ryitwaga IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Nyakubahwa Irere Claudette, mu ijambo yagejeje kubari bateraniye muri uwo muhango, yifatanyije nabo ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane cyane imiryango abayo bazize Jenoside bakoreraga MINEPRISEC, MINESUPRES na IMPRISCO  agira ati: “Mukomere kandi mwihangane.”

“Urwango, gutotezwa, kwicwa no kumeneshwa byakomeje kugirirwa Abatutsi mu Rwanda guhera mu 1959 bigaragaza ko Jenoside yatangiye mbere ahubwo muri 1994 nibwo abayiteguye bagize ngo basohoze umugambi mubisha wo kumaraho uwitwa umututsi aho ava akagera. Imiterere ya Jenoside zose zabaye hirya no hino ku isi, zigaragaza ko Jenoside idapfa kubaho ahubwo itegurwa ikagira umurongo mugari igenderaho usangiwe n’ abafite icyerekezo kimwe cyo kuyikora kandi Jenoside ntishoboka iyo Leta itabigizemo uruhare.” Nyakubahwa Claudette agaze ijambo kubitabiriye umuhango.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yakomeje agira ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yarateguwe kuva kera n’ubwo ibimenyetso byayo byinshi byagaragaye iri hafi yo gushyirwa m bikorwa hagati ya 1990 na 1994. Mu bihe bitandukanye, Jenoside yagiye igeragezwa bamwe mu Batutsi bari mu gihugu baricwa abadapfuye bakomeza kubaho mu buzima bwa ndiho ntariho mu gihe abandi nabo bari bakomeje guhezwa ishyanga. Bigeze mu  1990 ubwo RPA yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, haba habonetse noneho urwitazo rwo gukomeza kwica Abatutsi babita ibyitso by’inkotanyi. Bijya gupfa byahereye mu burezi. Nyuma y’umwaduko w’abazungu na politiki yabo ya mbatanye mbategeke yatwinjije mu butegetsi bubi bwaranze Repuburika ya mbere n’iya kabiri. Aha byiswe ko u Rwanda rubonye ubwigenge ariko aho kuba ubwigenge biba ubwigunge kuri benshi kuko aribwo Abatutsi batangiye guhezwa ku byiza by’Igihugu harimo n’Uburezi.”

Umunyamabanga wa Leta yavuzeko politiki ya mbatanye mbategeke n’iyayikomotseho ariyo y’amacakubiri n’ivangura ko aribyo byatugejeje ku iringaniza byatumye hari abana b’abanyarwanda babuzwa amahirwe yo kwiga. Iyo mitegekere y’abakoroni yatumye iterambere ridindira kuko imbuto isharira babibye mu banyarwanda yatangiye gusarurwa kuva mu gihe cy’ubwigengee ariko irushaho kwera no gusharira uko imyaka yagiye yicuma kugera mu 1994. Iringaniza kimwe n’ izindi mpamvu za politiki y’icyo gihe zatumye umubare w’abigaga uba muke cyane kandi hari benshi bashoboraga kwiga bakabuzwa ayo mahirwe ari nta yindi mpamvu usibye kuba barisanze bitwa Abatutsi.

“Uyu ni umwanya ukomeye tugomba kwibuka ndetse tukanatekereza cyane ku bugwari bwaranze abari bazwi nk’abanyabwenge bari abakozi mu nzego zitandukanye z’uburezi abandi ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na kaminuza bajanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuba urumuri n’agakiza bya rubanda nk’uko byari mu ntego y’iyari kaminuza y’ u Rwanda. Aha ndagirango mbibutse kandi ko abenshi mu bacuze umugambi wa Jenoside bari baranyuze muri iyi kaminuza birengagije ibyari mu ntego yabo nziza bagahitamo guteza umwijima w’icuraburindi n’ imiborogo mu bana b’ u Rwanda byerekana neza ko mu bumenyi bahakuye bwabuzemo indangagaciro y’ubumuntu ndetse bikatwibutsa ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.” Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi  atanga impanuro.

Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, Nyakubahwa Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi yasoje ijambo rye agira ati: “Kuri ubu, Leta y’ u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo umwana w’umunyarwanda aho ari hose yige kandi abone ubumenyi bwa ngombwa buzamufasha mu gukemura ibibazo binyuranye dufite kandi tugomba kwishakira ibisubizo bikava muri twe ubwacu kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal mu ijambo rye yagize ati: “Mu izina ry’umuryngo Ibuka reka mfate aka kanya mfate mu mugongo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe turi kumwe baje kwibuka abo mu miryango yabo bafitanye isano y’amaraso ya hafi bakoraga mu burezi, mukomere mwihangane mukomeze mutwaze imbere ni heza harashoboka dukurikije aho tugeze, mwabuze abanyu ariko mwabonye Igihugu gishyize imbere kurandura icyo aricyo cyose cyadusubiza inyuma.”

Yakomeje agira ati: “Turashima uburyo Minisiteri y’Uburezi itegura  iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haba mu Mashuri Abanza, Ayisumbuye na za Kaminuza kandi biratanga umusaruro ushimishije. Uburezi tubufata nk’uruganda; Imana iraturema ikadushyira ku Isi ariko uburezi bukaturemamo icyo tuzaba cyo nk’uko ntawe uvuka yitwa Porofeseri (Professor), Dogiteri (Doctor), Muganga (Nurse), Injenyeri (Engineer)  n’andi mazina; aya mazina tuyahabwa n’intebe y’uburezi kimwe n’umuntu ufite indangagaciro nzima azikura ku ntebe y’uburezi.” Intumwa y’ umuryango Ibuka ageze ijambo rye ku bitabiriye.

Bwana Ahishakiye yasoje ijambo agira ati: “Mu burezi niho habarizwa abahanga mu gihugu, imiryango y’abarokotse Jenoside n’Igihugu muri rusange tuba dukeneye imbaraga mu rugamba rwo guhangana n’ingengabitekerzo ya Jenoside kandi twese dufatanyije nk’imbaraga z’ Igihugu dukomeze kuyirandura.”

Karamira Emmanuel uhagarariye imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko ashimira Leta y’ubumwe iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ndetse n’ingabo zari iza RPA zo zabashije guhagarika Jenoside bakarokora benshi bahigwaga bakabaha ubuzima.

“Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, turashima cyane Minisiteri muyobora ko itajya yibagirwa kudutumira muri iki gikorwa ngarukamwaka twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari muri Minisiteri y’Uburezi. Turabashimira ko mutugenera uyu mwanya wo kugira icyo tuvuga bikadufasha kurenga ishavu n’agahinda twatewe no kubura abacu dukunda, bikatwereka ko dushyigikiwe na Leta y’ubumwe y’Abanyarwanda tukiyumvamo icyizere cyo kubaho tugahobera ubuzima tugashobora gukora tukiteza imbere tunateza u Rwanda imbere dushingiye kuri gahunda iduhuza ya Ndi Umunyarwanda, twirinda amacakubiri turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi dushyigikira gahunda zose za Leta.” Bwana Emmanuel ashimira.

“Abavandimwe mpagarariye bantumye bati udushimirire Minisiteri y’uburezi kubera gahunda zo kwiteza imbere yafashijemo bamwe muri twe bari bazikeneye kurusha abandi; aha twavuga nk’abana bafashijwe kwiga ndetse n’abahawe inkunga n’ibitekerezo mu buryo butandukanye burimo ubwo gufasha gukira ibikomere byo ku mutima batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  By’umwihariko turashimira Minisiteri y’Uburezi kuba yaratangiye igikorwa gikomeye cyo gusanira inzu umwe mubarokotse akaba yari umuvandimwe w’umwe mubo twibuka witwaga Safari wakoraga muri MINEPRISEC n’ubwo muri 2023 nawe yaje kwitaba Imana tunabasaba ko ubufasha bubonetse mwajya mudutega amatwi natwe tuzakomeza kubakira ku rukundo, umurava, ubupfura n’ubutwari bwaranze abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.” Kamari agana ku musozo w’ijambo rye.

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba Minisiteri y'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye (MINEPRISEC), Minisiteri y'Amashuri Makuru Ubushakashatsi n'Umuco (MINESUPRES) n'Abakoreraga Icapiro ry'Amashuri ryitwaga IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yatanze ubuhamya bw’Ibanze ku buzima babayemo mbere gato ya 1994 ubwo Jenoside yategurwaga ikageragezwa kugeza ubwo abayiteguye bayishyize mu bikorwa ariko yibanda muri Kaminuza yigagamo avuga uko we na bagenzi be batotejwe kugera aho benshi muri bo babura ubuzima kandi bikozwe n’abitwaga intiti.

Amb. Prof. Nsengimana Joseph yaganirije abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asobanura uko Jenoside yateguwe, igashyira mu bikorwa atanga n’impanuro ku rubyiruko.

“Icyo u Rwanda rusaba urubyiruko ni uko agakoni ababyeyi bakomeyeho, ubu ni igihe cyo kukabahereza. Ababyeyi barasaba urubyiruko guteza imbere Igihugu kigakomeza kwaguka no gutera imbere. Kwagura u Rwanda ni ukugira ibitekerezo byagutse kandi tugendeye ku byagezweho birashoboka cyane. Urubyiruko bakwiye kubaka ubumwe bw’ abanyarwanda kandi ninazo mbaraga z’Igihugu cyacu cy’ejo hazaza."

Back