“Abana bacu bakeneye kumenya ko bafite ahantu hatandukanye bashobora kubona ibitabo byo gusoma.”, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson atangiza ukwezi kwahariwe gusoma.
Uyu munsi, tariki ya 08 Nzeri 2022, U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika.Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo. Mu Rwanda uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: Turusheho kubyaza umusarur oamasomero atandukanye.
Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi wa REB,Dr. MBARUSHIMANA Nelson waboneyeho no gutangiza kumugaragaro ukwezi kwahiriwe gusoma no kwandika mu Rwanda, ndetse asomera inkuru abana bo mu ishuri ry'incuke ribarizwa mu mudugudu wa Munini (IDP Model Village Munini). Uyu Muyobozi Mukuru wa REB yasomeye abana inkuru yitwa “inzu ya Gakende.”
Abashyitsi muri ibi birori basuye isomero ryo ku ishuri rya GS Munini, basura icyumba cy'ikoranabuhanga cyifashishwa mu gufasha abana gusoma ibitabo bitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga, basuye kandi n'icyumba cy'isomero cyifashishwa n'abana baba mu mudugudu wa Munini.
Uku kwezi kwahiriwe gusoma no kwandika kwatangijwe uyu munsi, kuzagaragaramo ibikorwa byinshi bitandukanye byatangiye bigamije gutoza, gushishikariza ndetse no gukundisha abantu bose umuco wo gusoma. Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. MBARUSHIMANA Nelson yavuze ko REB ifite inshingano zo gutegura no gukwirakwiza integanyanyigisho, gutanga ibikoresho mu mashuri, gutanga ibitabo by’abarimu no gushyiraho uburyo bwo kwigisha mu mashuri y’Incuke,Abanze, Ayisumbuye, no mashuri yihariye.
Umuyobozi Mukuru wa REB yavuze ko uyu munsi wibutsa abaturage akamaro ko gusoma no kwandika nk'icyubahiro n'uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere gahunda yo gusoma no kwandika itegura abaturage bazi gusoma no kwandika neza.
Uyu Muyobozi yakomeje Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko abana bafite uburenganzira bwo gusomera ahantu hatandukanye, ygize ati: Abana bacu bakeneye kumenya ko bafite ahantu hatandukanye bashobora kubona ibitabo byo gusoma:Ku ishuri, mu mahuriro yo gusoma y'iwanyu mu midugudu, mu rugo,mu masomero y'abaturage, ibitabo byo mu ikoranabuhanga bisomwa hifashishijwe mudasobwa.
Mu ijambo ry'Umuyobozi Mukuru wa REB,Dr. MBARUSHIMANA Nelson yavuze ko ibirihuko ari undi mwanya mwiza ku bana bakoresha basoma; yagize ati: Ibiruhuko by'ishuri ni ibihe byiza ku bana kugirango bongere ubumenyi bwabo bwo gusoma,abarimu n'ababyeyi bagomba gushishikariza abana gusura amasomero y'abaturage kenshi mugihe cy'ibiruhuko.
Mu ijambo rye kandi yakomeje ashimira abafatanyabikorwa batandukanye; “Mu izina rya REB na Minisiteri y’uburezi ndashaka gushimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho umwanya n'ahantu hihariye ho gufasha abana bose b'u Rwanda gusoma ndetse no kwandika. Ndashimira imiryango ya USAID ariyo “Uburezi Iwacu na “Tunoze Gusoma” hamwe n’abandi banyamuryango ba ‘Soma Rwanda” ku bw'imbaraga zabo zo kuzamura amahirwe yo kwiga gusoma ku bana bafite ubumuga. Ndashimira kandi ‘UNICEF” ku ubwitange bwabo muri iki gikorwa.
Ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika kwatangijwe kumugaragaro biteganyijwe ko kuzasozwa kumugaragaro tariki ya 30 Nzeri 2022.
Ubwo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana (hagati), Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ( ibumoso), ndetse n’Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango w’Abanyamerika ( Iburyo) bari bageze ahabereye ibirori.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana aganiriza abana bo mu ishuri ry’Incuke ryo kuri IDP Model Village ya Munini mu Karere ka NyaruguruUmuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana aganiriza abana bo mu ishuri ry’Incuke ryo kuri IDP Model Village ya Munini mu Karere ka Nyaruguru
Umuyobozi Mukuru wa REB, yabasomeye inkuru yitwa “ Inzu ya Gakende”
Ibi birori byaranzwe kandi n’imbyino zitandukanye nk’imwe mu nkingi zigize ubuvanganzo bushingiye ku kwandika no gusoma.
Abana bagaragaje ubumenyi bafite mu bijyanye no gusoma.
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori.