Kuri GS Butamwa mu Karere ka Nyarugenge DG REB yatanze ubutumwa ku banyeshuri n’ ababarera.“Mureke siporo n’ isuku tubigire umuco wacu”

Mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2026, kare kare mu museso izuba ritararasa, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu museso wuje amahumbezi; ku kibuga cy’ imyitozo ngororangingo mu kigo cy’amashuri cya GS Butamwa giherereye mu Karere ka Nyarugenge; abanyeshuri, abarezi n’umuyobozi w’ iki kigo bakiriye Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Uburezi (REB) tDr. Mbarushimana Nelson ngo bakorane Siporo rusange. 

Iki gikorwa cyaranzwe n’imyitozo ngororangingo itandukanye irimo kwiruka buhoro, kurambura imitsi, gukora imyitozo rusange ndetse n’imikino itandukanye ifasha abanyeshuri gukomeza kugira ubuzima bwiza no kubaka ubusabane. 

Kuba Umuyobozi Mukuru wa REB yifatanyije n’abanyeshuri muri iyi Siporo, ni ikimenyetso cy’uko abayobozi bakuru mu nzego z’ uburezi mu gihugu bashyigikiye cyane gahunda zo guteza imbere siporo mu mashuri nk’igikoresho cy’ingenzi kibumbatiye ibanga ryo gutsinda neza. 

Nyuma yo gukora siporo rusange, ibikorwa byakomereje mu gukora isuku mu kigo hose, aho abanyeshuri n’abarezi bafatanyije gusukura ibice bitandukanye by’ishuri birimo ibyumba by’amashuri, ibibuga bakinamo, inzira zinyuramo abanyeshuri ndetse n’ahandi hatandukanye.

Ibi bikorwa byose byahujwe no kongera gushishikariza abanyeshuri kugira Fresheri ku Ishuri hashimangirwa  gahunda y’ubukangurambaga bwa “Fresheri ku Ishuri” bwatangijwe na Minisiteri y’Uburezi, bugamije gushishikariza abanyeshuri, abarezi n’abandi bose bari mu mashuri kugira uruhare mu kubungabunga isuku aho bigira, aho barara, aho barira n’aho bakorera. Ubu bukangurambaga bugamije kubaka umuco w’isuku mu mashuri, biha amahirwe umunyeshuri kuwukurana; kuko ishuri rifite isuku rifasha abanyeshuri kwiga neza, rikabarinda indwara zituruka ku mwanda zandura n’ izitandura ndetse rikabatoza indangagaciro z’isuku bazakomeza kugira mu buzima bwabo bwa buri munsi mu gihe bari ku ishuri cyangwa barangije kwiga.

Mu butumwa bwe nyuma y’ibi bikorwa, Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Mbarushimana Nelson yashimiye abanyeshuri ku bwitabire bagaragaje muri siporo ndetse no ku bwitange bwabo mu kwisukurira ikigo cyabo. Yagaragaje ko kuba abanyeshuri bashyira imbaraga mu bikorwa by’isuku ari ikimenyetso cy’uko bafite indangagaciro nziza zigomba kubaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yagize ati: “Mbashimiye isuku mwakoze uyu munsi. Ndabyizeye ko atari iy’ umunsi umwe ahubwo muzayikomeza, cyane ko nabonye musanzwe mugira isuku kuri iki kigo yaba iyo ku mubiri ndetse n’ aho mwigira. Mbafitiye icyizere ko muzayitoza n’abandi muhura na bo hirya no hino mu gihugu. Mbifurije kandi kuzatsinda neza ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri.” 

Dr. Mbarushimana Nelson yakomeje asaba abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu kwita ku isuku ku mubiri wabo, aho bigira, aho barara ndetse n’aho barira, ashimangira ko ibyo byose biri mu bigize imyitwarire iranga umunyeshuri ufite icyerekezo kandi witezweho byinshi n’Igihugu. Yavuze ko umunyeshuri ugira isuku, aba agaragaza ko afite indangagaciro zo kwiyubaha no kwihesha agaciro akanagahesha abandi, kandi ko ayo ari mahitamo meza  adufasha kubaka ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda. Yaboneyeho kandi kubibutsa ko uburezi budashingiye gusa ku masomo yo mu ishuri, ahubwo ko abanyeshuri bagomba kugira imyitwarire myiza, ubuzima bwiza n’indangagaciro zibafasha kuba abaturage beza b’ejo hazaza.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe uburezi bw’ ibanze (REB) yanagarutse ku kamaro ka siporo mu buzima bw’abanyeshuri, agaragaza ko siporo ifasha umubiri kuruhuka, igatuma ubwonko bukora neza bityo bigafasha abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza. Yagize ati: “Iyo ukora siporo umubiri uraruhuka, ubwonko bugakora neza, bityo gukurikira amasomo n’indi mirimo bikoroha. Mureke siporo tuyigire umuco wacu.” Yongeyeho ko siporo idafasha gusa umubiri, ahubwo ko inafasha abanyeshuri kugira imbaraga mu bitekerezo, gukorera hamwe, kubaka ubucuti (Connection) no kwigirira icyizere mu byo bakora.

Nyuma y’ibi bikorwa by’ indashyikirwa, Umuyobozi Mukuru wa REB yasangiye n’abanyeshuri ifunguro rya mu gitondo. Ni igikorwa cyaranzwe n’ ibyishimo byinshi ku banyeshuri kuko usibye akamwenyu n’akanyamuneza bagaragaje mu gihe basangiraga n’ umuyobozi Mukuru wa REB, abanyeshuri bagize n’ibiganiro byubaka no gusangira ibitekerezo ku bijyanye n’imibereho myiza ndetse n’imihigo yo gutsinda neza mu gihembwe cya kabiri. 

Ibi byabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko hari ubufatanye buri hagati y’abayobozi mu nzego z’uburezi mu Gihugu hamwe n’abanyeshuri; binashimangira uburyo ubuyobozi bw’igihugu bushyira imbere iterambere ry’abanyeshuri haba mu myigire, mu buzima bwiza no mu ndangagaciro bagomba gukurana.

Siporo rusange mu mashuri imaze kuba umwe mu migenzo igenda igira uruhare mu kubaka ubuzima bwiza bw’abanyeshuri no kubatoza indangagaciro zirimo gukorera hamwe, kwitwara neza, gukurana ikinyabupfura no kubungabunga ubuzima bwiza. 

Mu Rwanda, siporo mu mashuri igenda ihabwa agaciro gakomeye nk’umwe mu misingi y’ingenzi mu kurera urubyiruko rufite ubuzima bwiza, imbaraga ku mubiri no mu bwenge ndetse n’indangagaciro zo gukorera hamwe. Amashuri menshi hirya no hino mu gihugu agenda ashyiraho gahunda za siporo zitandukanye zirimo imikino y’amakipe, imyitozo rusange ndetse n’amarushanwa atandukanye agamije gutahura impano z’abanyeshuri no kuziteza imbere. Siporo mu mashuri igaragara kandi nk’inzira ifasha abanyeshuri gukura bafite ikinyabupfura, ubwitange n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.

Byongeye kandi, ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje kugaragaza ko siporo ishobora kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiye agaragaza kenshi ko siporo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye, cyane cyane binyuze mu marushanwa mpuzamahanga, guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ibi byagaragaye mu bikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye birimo amarushanwa mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye n’imiryango ya siporo ku rwego rw’isi.

Hitezwe ko Siporo mu mashuri izakomeza gutezwa imbere hagamijwe kubonera Igihugu abagikotanira kuko ari ho havanwa impano z’abakinnyi bashobora guhagararira igihugu mu marushanwa atandukanye ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga. Iyo abato bahawe umwanya n’ ibikoresho bakenera, siporo mu mashuri ntiyongera kubonwa nk’imyitozo isanzwe gusa, ahubwo igenda ihinduka igikoresho gikomeye mu kubaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza, indangagaciro nziza n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

 

Back