“IYO BAVUZE IGIHUGU, UJYE WUMVA U RWANDA”, UMUNYAMABANGA WA LETA, NYAKUBAHWA BAMPORIKI EDOUARD ATANGIZA UKWEZI K’UMUCO MU MASHURI.

Uyu munsi, tariki ya 02 Gashyantare 2022 mu Karere ka Musanze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Nyakubahwa BAMPORIKI Edouard  aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. MBARUSHIMANA Nelson yatangije ku mugaragaro ukwezi k’Umuco mu mashuri.

Ubwo yari ageze kuri GS Kampanga, Umunyamabanga wa Leta, BAMPORIKI  Edouard yatanze isomo rijyanye no gukunda Igihugu, yabwiye abanyeshuri ko aje kubatamika u Rwanda, abibutsa ko gukunda Igihugu ari inshingano, abasaba ko batagomba kwemerera icyabatandukanya n’u Rwanda.

Nyakubahwa BAMPORIKI Edouard yabwiye abanyeshuri ko iyo bavuze Igihugu bagomba kujya bumva u Rwanda ndetse yabibukije ubutatu bw’u Rwanda ( U Rwanda rw’umwami na Rubanda ). Yabasabye kandi gukunda kwiga kugira ngo bazagirire Igihugu akamaro kuko ari bo ngazo z’ U Rwanda.

Ubwo yatangizaga ukwezi k’Umuco mu mashuri, Umunyamabanga wa Leta , BAMPORIKI Edouard yagize ati: Ibintu byose bikuri imbere ujye ubibwira uti: “Wimbuza kugera aho abakurambere bacu bifuzaga ko ngera.”

Umuyobozi Mukuru rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) yavuze ko gahunda y’ukwezi k’umuco mu mashuri ari igikorwa gikomeza kuko abana bagomba kujya barangiza kwiga bafite uburezi n’uburere bukwiye umunyarwanda.

Nyuma y’itangizwa ry’ukwezi k’umuco mu mashuri mu Karere ka Musanze, kuri GS Kampanga, Umuyobozi Mukuru wa REB, yaganiriye n’Ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi bose mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda ndetse n’ibindi byose byateza imbere uburezi.  Uyu muyobozi wa REB, Dr. MBARUSHIMANA kandi yifatanyije n’abanyeshuri bose ba GS Kampanga mu gufata ifunguro ryo kumanywa nyuma yuko ibiro byo gutangiza ukwezi k'umuco byari birangiye ahagana saa saba z'amanywa.

Biteganyijwe ko iyi gahunda y’ukwezi k’umuco mu mashuri izibanda ku bikorwa bitandukanye bizategurirwa abanyeshuri bose uhereye ku birezi byiga mu mashuri y’incuke, imbuto n’indirirarugamba bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Uku kwezi k’umuco mu mashuri kwahariwe kwigisha no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu rwego rwo kugisigasira no guhamya Ubunyarwanda.

Iki gikorwa cy’ukwezi k’umuco mu mashuri gishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”, abanyeshuri bazagira ubumenyi mu gushishoza bahuza ubumenyi bakura mu masomo n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. MBARUSHIMANA Nelson (Photo-Ibumoso) na Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta, BAMPORIKI Edouard (Photo-Iburyo).Abayobozi bifatanyije n'Abanyeshuri gucinya umudiho (Umudiho akaba ari kimwe mu bikorwa biranga abanyarwanda bizihiwe cyane cyane mu birori bifatanye isano n'Umuco nyarwanda).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Nyakubahwa BAMPORIKI Edouard yafashe umwanya uhagije atanga isomo rijyanye no gukunda Igihugu.Abanyeshuri bato ndetse n'abakuru bizihiwe mu buryo bwose bushoboka ndetse bacinya akadiho kandi biyemeza gukurikiza umuco barazwe n'abakurambere .Imbyino gakondo zafashe umwanya uhagije muri ibi birori.Abanyeshuri bagaragaje ko bazi ndetse bubaha indirimbo y'Igihugu

Nyuma y'ibirori byo gutangiza ukwezi k'umuco mu mashuri, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. MBARUSHIMANA Nelson yagiranye ikiganiro n'ubuyobozi ndetse n'abarimu bose ba GS Kampanga.Abarimu bakurikiye ikiganiro cyatanzwe n'Umuyobozi Mukuru wa REB, ndetse babaza ibibazo bitandukanyeNyuma y'ibirori byo gutangiza ukwezi k'umuco mu mashuri ndetse nyuma  y'ibiganiro byahuje Umuyobozi Mukuru wa REB n'abarimu; Umuyobozi Mukuru wa REB yifatanyije n'abanyeshuri bose ba GS Kampanga mu gufata ifunguro ryo kumanywa.

Back