“Ijambo rya mbere mvuga iyo mpuye n’abarezi ni ‘Mwarakoze’ guhitamo uyu mwuga mwiza.”, Umunyamabanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu aganira n’abarimu bahawe ‘buruse’ yo kwiga.
“Ijambo rya mbere mvuga iyo mpuye n’abarezi ni ‘Mwarakoze’ guhitamo uyu mwuga mwiza.”, Umunyamabanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu aganira n’abarimu bahawe ‘buruse’ yo kwiga.
Tariki ya 18 Gashyantare 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Nyakubahwa Gaspard Twagirayezu aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yasuye Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo ry’Uburezi, aho yaganiriye n’abarimu 269 bahawe ‘buruse’ ya Leta yo kujya kwiyungura ubumenyi mu bindi byiciro.
Umunyamabanga wa Leta yabwiye aba abarimu bahawe buruse ndetse n’abandi bari mu shingano zabo za buri munsi zo kwigisha ko bitaweho ndetse ko Leta izakomeza kubahekereza mu rugendo rwabo rwo kwiga ndetse no mu kazi kabo; yagize ati: “Icyo tudashobora guha abarimu bacu ni icyo tudafite ariko kandi tugomba gukoresha neza ibyo dufite. Uyu munsi tubahaye mudosobwa muzajya mukoresha mwiga, ndetse n’ibyo mwemererwa n’amategeko (Umushahara n’ibindi) murabihabwa nubwo muri hano mwiga.”
Umunyamabanga wa Leta yasabye kandi aba barimu kuzasangiza ubumenyi abandi barimu ndetse n’abanyeshuri mu gihe bazaba basubiye ku ishuri ndetse abasaba gukundisha abandi umwuga wo kwigisha; “Ubumenyi muzakura hano turizera ko muzabusangiza amashuri yacu ndetse dufite n’ikizere ko mwakomeza gutanga umusanzu wanyu n’igihe mu kiri hano ku ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi, ndetse mujye mukundisha n’abandi uyu mwiga wanyu mwiza.”
Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yavuze ko abarimu bafite uruhare rukomeye mu ntego Igihugu cyihaye, ati: “Igihugu cyacu gifite intego yo kugira ubukungu bushingiye kubumenyi kandi twizera ko ubwo bumenyi butangwa namwe ndetse buzakomeza gutangwa namwe, niyo mpamvu tuzirikana umusanzu wanyu kandi tuzakomeza kubaba hafi rwose.”
Ubwo yaganiraga n’aba barimu 269 bagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Gaspard Twagirayezu yavuze ko bahisemo neza kuba baremeye gukora akazi ko kurerera u Rwanda; yagize ati: “Ijambo rya mbere mvuga iyo mpuye n’abarezi ni ‘Mwarakoze’ guhitamo uyu mwuga mwiza kandi icyo mukeneye cyose tuzagishaka mubushobozi Igihugu gifite.”
Umunyamabanga wa Leta yatemberejwe kandi muri bimwe mu byumba by’ikoranabuhanga byifashishwa n’abarimu mu kwigisha ndetse n’icyumba cyahariwe abanyeshuri bafite ubumuga.
Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta, Gaspard TWAGIRAYEZU aganiriza abarimu bahwe ‘buruse’ yo kwiga.
Ubwo Umunyamabanga wa Leta yasuraga icyumba cy’ikoranabunga rikoreshwa n’abarimu mu kwigisha.
Aha ni mu cyumba gikoreshwa n’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona.
Ikoranabuhanga mu kwigisha ryatejwe imbere muri Kaminuza y’U Rwanda,ishami ry’uburezi.
Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi( Ibumoso), Umunyamabanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu (hagati) ndetse n’umuyobozi w’ibikorwa bya buri munsi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi (iburyo).
Ubwo abarimu 269 bahawe ‘buruse’ bari bakurikiranye ikiganiro cy’Umunyamabanbga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Léon Mugenzi (Hagati) ndetse n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi (Iburyo) bateze amatwi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.