IGITABO CYISWE “Le Génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expriqué à ses enfants” CYAMURITSWE KUMUGARAGARO.
Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2024 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Urwego rw’ Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku bufatanye na AEGIS Trust habereye umuhango wo kumurika kumugaragaro igitabo cyitwa “Le Génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expriqué à ses enfants” cyanditswe na Jean Marie Vianney Rurangwa.
Mu gihe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 30, ni ngombwa gusobanurira abakiri bato amateka y'u Rwanda cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni muri urwo rwego, REB na Aegis Trust bashyize imbaraga hamwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri, hakoreshwa uburyo butandukanye burimo kwandika ibitabo bigaruka ku mateka yaranze Abanyarwanda ariko hagamijwe gusobanurira abato icyo Jenoside ari cyo, uko itegurwa, ishyirwa mu bikorwa ryayo, ingengabitekerezo zayo, ingaruka zayo ndetse n’ ipfobya ryayo.
Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) Dr. Mbarushimana Nelson akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango w’ imurika ry’igitabo, yafashe umwanya wo kwifatanya n’abitabiriye umuhango abakomeza by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ati: “MUKOMERE kandi MUHUMURE NTIBIZONGERA.”
Nyakubahwa DG Nelson yagize ati: “Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kubufatanye na AEGIS Trust rubashimiye ko mwahaye agaciro kandi mukitabira ubutumire bwacu muri iki gikorwa cyo kumurika iki gitabo kiswe: “Le Génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants”, bisobanuye ngo: “Gusobanurira Urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.” Ndashimira kandi Umwanditsi w’iki gitabo RURANGWA Jean Marie Vianney ku musanzu ukomeye atanze mu rugamba dufite rwo gusobanurira Urubyiruko muri rusange n’abanyeshuri by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imfashanyigisho nziza izadufasha gusobanurira abana bacu amateka ya Jenoside mu buryo buboneye.”
Umuyobozi Mukuru wa REB yakomeje agira ati: “iki gitabo kije kunganira ubundi buryo REB yatangiye bwo kunoza ubumenyi bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubaka umuco w’amahoro mu rubyiruko rwiga mu mashuri dufite mu nshingano.” Ibikorwa byakozwe birimo ibi bikurikira: Kuvugurura integanyanyigisho havanwamo ibika/imitwe bihembera urwango mu banyarwanda, guhugura abarimu bigisha amateka muri rusange n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko.
“Hashingiwe kuri raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko abarimu benshi bigisha amateka bayaca ku ruhande, bamwe kubera ipfunwe ry’ababyeyi cyangwa abavandimwe babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi kubera ibikomere batewe na Jenoside bakorewe, abandi nabo kubera ubumenyi buke, REB kubufatanye na MINUBUMWE yahuguye abarimu bigisha amateka ku buryo buboneye bwo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, handitswe inyoborabarezi y’abarimu (Teachers’ Guidance on Teaching the History of Rwanda in schools) ikubiyemu uburyo bwo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo abanyeshuri bakunda kwibaza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibisubizo kuri ibyo bibazo abanyeshuri bibaza, gutanga inyigisho z’umuco w’amahoro duhereye mu mashuri y’incuke, gushyiraho karabu (clubs) z’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri, hashyizweho kandi umurongo w’Itorero ry’ Igihugu mu mashuri aho abanyeshuri batozwa indangagaciro remezo arizo: Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo, guha imbaraga Komite z’ababyeyi ku bigo by’amashuri n’ibindi.” Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana asobanura.
“Nagirango rero mfate uyu mwanya nsabe ubufatanye kuri twese abahagarariye ababyeyi mushishikarize bagenzi banyu aho mutuye gufatanya n’abarimu mugasobanurira abana ukuri ku mateka mabi ya Jenoside yaranze u Rwanda, agizwemo uruhari n’abanyarwanda ubwacu, ariko kandi igahagarikwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda bari bibumbiye mu muryango FPR- Inkotanyi. Ibi bizafasha abato gukurana umuco mwiza wo kurwanya amacakubiri icyo yaba ashingiyeho cyose, baharanira kuba umwe.” Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana atanga impanuro.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yosoje ijambo yibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu ko ibikubiye muri iki gitabo bigomba kugera ku banyeshuri. Yagize ati: “iki gitabo tumurikiwe uyu munsi dutangire tugikoreshe, ubumenyi bugikubiyemo tubushyire mu bikorwa twigisha abana kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside atagoretse hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza. REB yijeje buri wese ubufatanye muri uru rugamba rwo kubaka umunyarwanda muzima uzira amacakubiri. Mwese abafite ubushobozi bwo kwandika ibitabo no gukora ubushakashatsi bugamije kubka umuco w’amahoro mu Rwanda, imiryango irafunguye kuri buri wese wazana igitekerezo cyo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu Gihugu muri rusange no mu mashuri by’umwihariko kuza tugafatanya kuzamura ireme ry’uburezi u Rwanda rwacu rwifuza. TWIBUKA TWIYUBAKA.”
Freddy Mutanguha, Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, yashimangiye akamaro k'iki gitabo: ”iki gitabo ni urumuri rufasha ababyeyi n’abarezi mu gukongeza abana babo imitekerereze myiza yuje ubunyarwanda cyane cyane hagamijwe kubafasha gukemera ibibazo n’imbogamizi bahura nazo mu gusobanura amateka mabi yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Freddy yakomeje agira ati: “ibi birerekana intambwe ikomeye mu rugamba rutoroshye rwo kurwanya ingengabitekerzo ya Jenoside, dukomeza gufasha abakiri bato kugira ubumenyi nyabwo kuri Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu rwego rwo kubaremamo ubunyarwanda bw’ejo hazaza kandi duharanira kubaha ubumenyi no gusobanurira bikenewe nyakuri kugirango twubake ejo hazaza.”
Umwanditsi w’ igitabo cyashyizwe ku mugaragaro Rurangwa Jean Marie Vianney yavuze ko iki gitabo yacyanditse ku busabe bw’urubyiruko rutandukanye ubwo rwifuzaga uburyo bwarufasha gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi mu buryo babasha kumva bitabaruhije cyane.
“Iki gitabo kiri mu ndimi zitandukanye nk’ icyongereza (English), igifaransa (French), icyespanyoro (Spanish), ikidage (German) n’iki nerirande (Norland) ndetse no mu Kinyarwanda kandi nacyandikiye abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ngamije kubafasha kubabonera imfashanyigisho ikwiye mu gihe baba bashatse gusobanukirwa amateka ya Jenoside. Si amateka yanditse muri iki gitabo nk’ayo abandi banditsi bajya bandika ahubwo njye nashatse gusobanurira abasomyi nkoresheke ururimi rw’ikinamico kugirango usoma abashe kumva ibirimo ku buryo bumworoheye nyuma y’uko nsomye ibitabo byinshi bitandukanye.” Umwanditsi asobanura.
Umwarimu wigisha muri kaminuza Rurangwa Laura akaba yaragenzuye imyandikire (Proof reading) y’iki gitabo agaragaza ko umwanditsi yanditse yishyize mu mwanya w’umusomyi akoresheje uburyo butamenyerewe bw’ ikinamico.
“Ubona ko ari nk’umwarimu wacyanditse biragaragara kuko agenda ahera ku ntangiriro akarinda agera ku iherezo asobanura abiva i muzi ku buryo n’umubyeyi ugisomye agenda asobanukirwa byinshi atari azi kandi ibyo yari azi nabi akabisobanukirwa birushijeho.” Umwarimu Rurangwa asobanura
Uyu mwarimu wigisha muri kaminuza yitangaho urugero rw’ uko yakekaga ko azi byinshi ku mateka ya Jenoside ariko uko asoma yagiye amenya birushijeho uko Jenoside itegurwa, uko ishyirwa mu bikorwa, ingaruka zayo ndetse n’uko ihakanwa.
Gisele Hirwa ni umwarimu ku kigo cy’amashuri cya Nduba mu karere ka Gasabo yavuze ko iki gitabo kije kunganira izindi mfashanyigisho zisanzwe zihari zifasha abarezi kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kandi ko bizatanga umusanzu ukomeye mu gusobanukirwa mu buryo bwuzuye amateka y’ u Rwanda cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rwabahizi Theophile, umubyeyi akaba umuyobozi w’inama y’ababyeyi yagize at: “Amateka urubyiruko rufite aba anyuranye ariko urubyiruko rwacu rukwiye umurongo umwe utunganye ubafasha kugira ukuri kuzuye ku mateka y’abanyarwanda bagasobanukirwa rwose amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batagendeye ku marangamutima cyangwa uko abyumva gusa.” Umubyeyi Rwabahizi asobanura.
Abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo, bafashe umwanya wo kungurana ibitekerezo bavuga ko hari uburyo bwinshi abana b’ u Rwanda bashobora gusobanukirwa amateka ya Jenoside , banashimangira ko binyuze mu buhanzi nk’ ubwa Rurangwa Jean Mary Vianney wanditse igitabo cyamuritswe, byafasha benshi kwiyubakamo ubushobozi bwo kutibagirwa aya mateka.

















