“Igihugu gishaka kugera ku iterambere rirambye, mwarimu niwe nkingi ya mwamba", Minisitiri w’Uburezi , Dr. Valentine UWAMARIYA ubwo yagezaga Ijambo kubitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu

Ni ku nshuro ya 20 uyu munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu wizihizwaga mu Rwanda, uyu munsi washyizweho ku wa 05/10/1966 ariko watangiye kwizihizwa mu 1994. Mu Rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2001.

Uyu munsi wizihirijwe kuri Kigali convention center hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19. Hari hatumiwe abarimu babaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’Igihugu aho bashyikirijwe ibihembo bitandukanye harimo moto na za mudasobwa.

Ijambo ry’ikaze ryavuzwe na Dr. Nelson Mbarushima, umuyobozi Ww’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) aho yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye uyu muhango ndetse anaboneraho gushima  abarimu babaye indashyikirwa. Mu magambo ye agira ati “Mwarakoze”. Yashimiye abarimu bo mu mashuri ya Leta ndetse n’ayigenga. Mu bihe byashize abarimu bahembwaga babaga ari abo mu bigo bya Leta ariko kuri iyi nshuro n’abo mu mashuri yigenga babaye indashyikirwa bahembwe  kandi bizakomeza kuko nabo bagira uruhare rukomeye mu burezi bw’abana.  Yasoje na none ashimira ababaye indashyikirwa kandi abasaba gukomeza ubutore bahorana gukomeza imihigo.

Umuyobozi wa ‘syndicat’ y’ibigo by’igenga igizwe n’abarimu n’abakoresha bo mu bigo by’igenga yavuze ko kuba bahawe umwanya mu birori by’uyu munsi ari icyemeza ko bahawe agaciro aho mu bahembwe mu gihugu cyose harimo 60 bo mu mashuri yigenga bo mu mashuri Abanza ndetse n’Ayisumbuye. Yashimiye REB na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye bwiza bagaragarijwe kandi ashimira gahunda yashyizweho yo guha abarimu bo mu mashuri yigenga imfashanyigisho ku giciro kingana n’icy’abandi bo mu mashuri ya Leta. Yakomeje ashimira Umwalimu sacco nk’umufatanyabikorwa w’imena ku bufatanye ndetse n’ubufasha yagiye iha abarimu bose ndetse by’umwihariko abo mu mashuri yigenga muri ibi bihe by’icyorezo cya koronavirusi ariko yagaragaje inzitizi z’uko bamwe mu barimu bahawe inguzanyo na umwarimu Sacco bo mashuri yigenga bagiye bagira ibibazo mu kwishyura ku gihe inguzanyo bari barahawe kuko bamwe muri bo amasezero yari yarahagaritswe n’ubuyobozi bw’ibigo kubera icyorezo rero yaboneyeho gusaba iki kigo cy’imari kureba uburyo bakoroherezwa kwishyura.

Yashimiye kandi abakoresha bakomeje kugoboka abarimu mu bihe twarimo bitoroshye ariko anagaya abahagaritse amasezerano y’abarimu kuko byatumye bamwe mu barimo bo mashuri bigenga bareka akazi cyangwa bakajya mu bindi. Yavuze ko mu kwezi kwa Gashyantare iyi syndicat yafashije abarimu 400 muri rusange ibagenera ibyo kubatunga by’amezi abiri bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n ‘eshatu (13,000,000). Yaboneyeho kwifatanya n’abandi barimo abarezi  ndetse n’abakora mu burezi muri rusange bahitanywe n’icyorezo. Yasoje yizeza ubufatanye bw’imbitse bwa syndicat mu guteza imbere uburezi bufite ireme agira ati “harakabaho uburezi ,harakabaho ubufatanye mu burezi”.

Uwavuze mu izina ry’abafatanyabikorwa ni uwari uhagarariye UNICEF. Mu izina ry’abafatanyabikorwa mu iterambere yashimiye uruhare rw’ingenzi rw’abarimu. Yavuzeko mu mezi 18 uruhare rw’abarimu rwagaragaye cyane ubwo hashyizweho uburyo butari busanzwe bwo kwiga rero abarimu nibo nkingi ya mwamba mu burezi. Abarimu bagize uruhare ku isi no mu Rwanda by’umwihariko. Yashimye abarimu bindashyikirwa by’umwihariko abahembwe ku rwego rw’Igihugu. Yijeje ubufatanye mu gushyigikira intego y’Igihugu mu gutanga imfashanyigisho ku barium kugira ngo abarimu bahe abana ubumenyi buhagije kandi bukwiriye. Yavuze ko bazakomeza gufasha mu gutanga amahugurwa ndetse no mu gutanga ibyifashishwa n’abarimu nka za laptops. Yakomeje ashimira MINEDUC uruhari igira mu kwimakaza no guharanira ubunyamwuga bwa mwarimu no gushyiraho uburezi bufite ireme mu mashuri abanza ayisumbuye ndetse no mu bumenyi ngiro.  Yasoje na none ashimira ababaye indashyikirwa ndetse n’abarimu muri rusange.

Uwavuze mu izina ry’abarimu ni Nsanzamahoro Jean Jacques wavuze ko yishimiye kuba ahari. Yavuze ko abarimu mu murava n’ubwitange bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi ari cyo cyatumye bamwe muri bo baba indashyikirwa kandi ko bishimira uruhare rwabo mu burezi. Yakomeje ashimira Leta ku bufatanye ibagaragariza kugira ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme anashima gahunda zashyizweho kugira ngo intego zigerweho, yatanze urugero nka ‘One laptop per teacher’ ndetse na buruse bahabwa kugira ngo bakomeze gutyaza ubwenge. Yakomeje ashimira Leta kandi ku bwo kongeza umushahara wa mwarimu byatumye imibereho ya mwarimu ihinduka aho kuva mu mwaka wa 2019 umushahara wazamutseho 30 ku ijana. Ariko na none yavuze ko bitaragera aho bifuza ko icyakongerwaho cyose cyaba cyiza. Yasoje yongera gushimira abafatanyabikorwa mu burezi muri rusange.

Undi wavuze ni Manishimwe Stella umwe mu ndashyikirwa ndetse wanahembewe kuba yarakoresheje neza inguzanyo yari yarahawe na  Umwarimu Sacco bikamuteza imbere. Yatangiye ashima Perezida wa Repubulika ku bwa gahunda yagizemo uruhare, yakomeje avuga ko kuva aho baganiye ikigo cy’imari cya Sacco babonye impinduka mu buzima bwe n’ubw’umuryango we. Yakomeje avuga ko mu itangira akazi katari koroshye ari nyuma byaje kumera neza. Mu magambo ye, yagize ati “nta mwanya w’ubujiji  mu Rwanda.”

 Yakomeje ashimira ikigo umwarimu Sacco ku bufatanye bagaragariza abarimu ,mu buhamya yatanze yagize ati ”iyo urebye umushara wa mwarimu ubona ko utari uhagije …. Igihe nabonaga byanze nagannye Umwarimu Sacco nsaba ‘Avance sur Salaire’ ndayihabwa hanyuma nyikoresha neza ndetse nsubirayo nsaba inguzanyo y’igihe kirekire barayampa nayo nagombaga kuyishyura mu myaka icumi, hanyuma njye n’umugabo wanjye tubyumvikana ko tuyikoresha neza tuyishyura mu myaka itatu kuko nawe yari yarabonye akazi. Twaje gusubirayo dusaba indi nayo turayihabwa ubu twariyubatse dufite aho dutuiye heza kandi tunafite ‘Atelier’ y’imbaho kandi irimo ibikoresho bigezweho”. Yasoje ahamagarira abandi barimu kugana ikigo cy’imari Sacco bakiteza imbere.

Umuhango wo gutanga ibihembo wayobowe n’Umuyobozi wa mwarimu Sacco, watangiye ashima abitwaye neza bakaba indashyikirwa kandi yizeza abarimu ubufatanye mu kuzamura imibereho myiza ya mwarimu bityo agakora umurimo we anezerewe. Yavuze  ko mu bihembo harimo moto zizatuma abarimu bagerera ku kazi ku gihe ndetse na za mudasobwa zo kubafasha gutegura amasomo no gukora ubushakashatsi bityo anavuga ko Mwarimu Sacco yashyizeho gahunda nka za nzigamira nige kandi mu bahembwe harimo n’abakoresheje izo serivisi neza.

Uyu munsi wasojwe n’ijambo rya Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya watangiye ahemba akarere ka Rulindo ku bwo kuza imbere y’utundi turere ku nshuro ya gatatu mu kwimakaza uburezi bufite ireme. Yaboneyeho n’akanya ko gushimira abarimu b’indashyikirwa mu nzego zose. Yakomeje avuga ko  uburezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’ahandi.  Yibukije ko ibihugu byateye imbere ari ibyashyizeho porogaramu zo kwigisha nziza akaba ariyo mpamvu n’u Rwanda rukora ibishoboka byose kugira ngo bigerwe ho. Yongeye ho ko Igihugu kigomba kugira abarimu beza kandi babishoboye.

Yakomeje avuga ko Leta yagerageje kandi ihora icyemura ibibangamira imyigishirize myiza. Mu byakozwe yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri ku bufatanye bwa Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hagabanywe ubucucike bwari mu mashuri ndetse no kubaka andi mashuri kugira ngo hagabanywe urugendo rurerure rwakorwaga n’abanyeshuri bagana amashuri. Yavuze kandi ko abarimu bagiye bashyirwa mu myanya ndetse n’uyu mwaka abasaga 11000 bakaba bazashyirwa mu myanya, haguzwe ibitabo byinshi n’izindi mfashanyigisho n’ibindi.

Yavuze ko Covid-19 yahungabanyije uburezi cyane aho yatumye abana bamara igihe batiga ariko ko n’ubwo hari harashyizweho uburyo bwo kwiga ariko bitari byoroshye. Yakomeje avuga ko hakiri ibyo Leta ikora kugira ngo ibibazo bihari bicyemuke. Yibukije ko mwarimu ariwe shingiro mu gucyemura ibibazo biri mu gutanga uburezi bufite ireme akaba ariyo mpamvu havuguruwe Sitati yihariye ya mwarimu , ko hashyizeho uburyo bwo gucunga abarimu hakoreshejwe ikoranabuhanga, ko hashyizweho gahunda ihoraho y’imbonezamasomo n’ibindi. Yongeye ho ko Leta izakomeza gushyigikira gahunda zose ziteza imbere umwarimu nka gira inka mwarimu, gira laptop, ndetse no gutera inkunga umwarimu sacco. Nubwo ibyo byakozwe mwalrmu nawe arasabwa kuba umusemburo mu iterambere,kuba intangarugero,kwihesha agaciro , guhora yiyungura ubumenyi ndetse n’ibindi.

Yavuze kandi ko umwaka w’amashuri ugiye gutangira uzaba utandukanye n’indi aho hazakoreshwa “remedial teaching” izatuma habaho ugufasha abana bari inyuma kugera ku kigero nk’icy’abandi kandi bikaba ari ingenzi mu guteza imbere uburezi bufite ireme. Yijeje amashuri ko azasurwa kenshi ngo bakurikirane iyi gahunda  na cyane ko mu burezi bwiza ari ho hava abazubaka Igihugu. Yasoje asaba ari bitabiriye uyu munsi gufata umunota umwe wo kuzirikana abari abarezi bitebye Imana muri uyu mwaka, barimo n’uwari umuyobozi wa Lycée de Kigali MASABO Martin ndetse n’abandi barezi  bitabye Imana bazize Covid-19. Ku kibazo cyagaragajwe n’Umuyobozi wa SNEDUC Ministiri yijeje ubufatanye bwa Minisiteri n’Umwarimu Sacco mu kureba uburyo bazoroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe. Yasabye abafatanyabikorwa ubufatanye mu gutanga amahugurwa ahamye kandi y’ingirakamaro kugira ngo intego ihari yo kugira abarimu benshi kandi bafite ubumenyi buhagije mu myaka ibiri iri imbere izagerweho.

Back