GUTANGIZA ICYICIRO CYA GATANU CYA NDI UMUNYARWANDA MU MASHURI YISUMBUYE NA KAMINUZA. “NDI UMUNYARWANDA: IGITEKEREZI NGENGA CY’UKUBAHO KWACU”

Ku wa 6 Werurwe 2026, ku ishuri rya Lycée de Kigali, amajwi y’indirimbo, imbyino n’imivugo by’abanyeshuri biri mu byaranze umunsi wari utegerejwe na benshi. Mu maso y’ abanyeshuri, abarezi n’ abashyitsi batandukanye baturutse muri Unity Club ndetse n’abafatanyabikorwa barimo MIBUBUMWE, MOYA, MINEDUC, RDFC/SC, IRDP bari muri sitade (Stadium) bagaragaragaho akanyamuneza, ibyishimo bivanze n’amatsiko menshi; ariko cyane cyane bifuza gusobanukirwa n’ amagambo meza yari yanditse ku rukuta rwari imbere yabo agira ati:

Umuryango Unity Club Intwararumuri ufatanyije n'inzego zirimo Minisiteri y'Uburezi n’iy'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, watangije icyiciro cya 5 cya Ndi Umunyarwanda mu Mashuri Yisumbuye, gifite insanganyamatsiko igira iti "Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy'ukubaho kwacu". 

Ubutumwa bwatanzwe, bwagarukaba ku ndangagaciro z’Umunyarwanda nyawe ndetse n'icyerekezo cyo kubaka Igihugu kizira amacakubiri. Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko iyi gahunda imaze gutanga umusaruro mu rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, ibigaragarira mu bwitabire bw'urubyiruko cyane cyane muri gahunda za Leta zitandukanye.

Mu ijambo rye, yibukije urubyiruko ko “Ndi Umunyarwanda” atari amagambo gusa, ahubwo ari umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’icyerekezo cy’ejo hazaza h’igihugu. Yashimangiye ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura, rwigira ku mateka yaranze Igihugu.

Nyakubahwa Minisitiri Dr. Utumatwishima yagize ati: “Abantu mukiri bato, ndabashishikariza gukomeza kwiga amateka y’ u Rwanda kandi mukazirikana ko nta kindi gihango dufitanye, nta kindi cyomoro dufite uretse kwiyubakamo kuba Abanyarwanda bafite agaciro , kandi Abanyarwanda bazarinda Igihugu." 

Yakomeje kwibutsa urubyiruko ko amacakubiri atari ay’ i Rwanda. Yagize ati "Mukwiye kugira ubupfura, kwanga umugayo, kuba abanyakuri mwirinda ko hari umuntu wabatakariza icyizere. Kirazira kugambanira Igihugu, kugira ivangura, amacakubiri no kugira ingengabitekerezo ya Jenoside. Kirazira kuba igikoresho cy’imigambi mibi ku Rwanda n’ Abarwo."

Umuyobozi Mukuru wa REB, Nyakubahwa Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko Minisiteri y’ Uburezi  ndetse n' Urwego rw’ Igihugu abereye umuyobozi bazakomeza gukora ibishoboka ngo iyi gahunda y’ibiganiro "NDI UMUNYARWANDA: IGITEKEREZO NGENGA CY'UKUBAHO KWACU" igende neza mu mashuri hose mu Gihugu.

Abategura uyu mushinga bagaragaza ko hari impamvu nyinshi zituma ibi biganiro bikenewe cyane mu mashuri yisumbuye. Mu gihugu hose hari amashuri yisumbuye arenga 1500, nyamara uyu mushinga wari utarageramo. Ikindi ni uko hari aho hakomeje kugaragara ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi. Ibiganiro nk’ibi bigamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa amateka nyayo y’igihugu cyabo, bakamenya indangagaciro zibubaka, kandi bakagira ubushobozi bwo gusesengura no gufata ibyemezo byiza mu buzima.

Muri iki cyiciro cya gatanu, biteganyijwe ko ibiganiro bizagera nibura mu mashuri 100 yisumbuye, ariko ibikorwa bizatangirira ku mashuri 26: harimo 15 yo mu Mujyi wa Kigali n’andi 11 yo mu Ntara y’Iburengerazuba. Aya mashuri yatoranyijwe hashingiwe ku bipimo bitandukanye byafashwe mu gihugu birimo imibare igaragaza uko ubumwe n’ubwiyunge bihagaze. 

Unity Club Intwararumuri yateguye uyu mushinga, bifuza ko ibi biganiro bitagarukira ku munsi umwe cyangwa ku bashyitsi babizana. Intego ni uko amashuri ubwayo azajya ategura ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda ku buryo buhoraho, binyuze muri Club z’Ubumwe n’Ubudaheranwa, Itorero ry’Urubyiruko, n’izindi gahunda zubaka indangagaciro z’abanyeshuri. Inzego z’ibanze nazo zizajya zikurikirana uko izi gahunda zishyirwa mu bikorwa, mu gihe Unity Club Intwararumuri izakomeza gutanga inyoborabiganiro n’ubufasha mu gutegura ibiganiro.

Ku banyeshuri bari bateraniye kuri Lycée de Kigali uwo munsi, ubutumwa bwari bumwe: “Ndi Umunyarwanda si interuro ivugwa gusa, ni urugendo rwo kumenya uwo uri we, aho igihugu cyawe cyavuye n’aho kigana. Ni inshingano yacu yo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka ejo hazaza h’igihugu gishingiye ku kuri, ku ndangagaciro no ku bumwe.”

Kuwa 11 Werurwe 2026 nabwo, Intumwa ya Unity Club Madamu Ingabire Slyvie Karake akaba umukozi ushinzwe imishinga muri Unity Club Intwararumuri ari kumwe n’ Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’ Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’ Ibanze Nyakubahwa Dr. Mbarushimana Nelson basuye ishuri rya GS Butamwa mu rwego rwo kugeza biganiro bya NDI UMUNYARWANDA MU RUBYIRUKO RWO MU MASHURI YISUMBUYE. “NDI UMUNYARWANDA: IGITEKEREZO-NGENGA CY’UKUBAHO KWACU.” ku banyeshuri n’abarezi bo muri iki kigo.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Nelson yibukije abitabiriye ibiganiro ubutumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda Paul KAGAME yagejeje ku rubyiruko mu mwaka wa 2018. “Ndagira ngo nsabe, ibi biganiro mujye mubizanamo urubyiruko, abantu  bakiri bato, baze babyumve tutazananirwa kurera ab’ejo bazakomeza iyi nyubako turimo twubaka.” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGANE, mu Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ryo kuwa26/10/2018.

Mu mateka y’Igihugu cyacu Abanyarwanda bahaga  agaciro gakomeye urubyiruko rugatozwa umuco n’Indangagaciro na Kirazira rukaba ku isonga mu gukunda Igihugu no kukirinda.

Aho abakoloni bagereye mu Rwanda basenye Ubunyarwanda bahereye mu rubyiruko binyuze mu mashuri n’inyigisho z’amacakubiri bahabwaga, zibangisha iby’iwabo zikabakundisha iby’i mahanga. Muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, urubyiruko rwagizwe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ingengabitekerezo ya jenoside no gusenya Igihugu, biyambura batyo Ubunyarwanda, bimika amoko kugezaho bamwe muri bo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ariko ku rundi ruhande, mu nzira ndende yo kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda yahereye ku kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwakomeye k’Ubunyarwanda rwari ku isonga. 

Ibi bigaragaza ko iyo urubyiruko ruteguwe neza  ruhinduka imbaraga zo kubaka Igihugu, rwakoreshwa nabi rukagisenya. Niyo mpamvu ari ngombwa ko urubyiruko rusobanukirwa amateka y’Igihugu kugirango rumenye aho Igihugu cyavuye n’aho kigana,  rugatozwa kwimakaza Ubunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda bitanga urubuga rwo  gusangira amateka, indangagaciro no komora ibikomere bikomoka kuri ayo mateka mu bwisanzure bwa buri wese.

Aganiriza abanyeshuri n'abarezi ba GS Butamwa, Umuyobozi mukuru wa REB Nyakubahwa Dr. Nelson yagarutse ku ndangagaciro remezo z’ umuco nyarwanda "Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu n' Ubupfura". Yagize ati: "Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu kandi ejo heza hacu hari mu mahitamo meza tugira."

"Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bifasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, n’uruhare rwabo mu gusigasira ibyo tumaze kugeraho. Urubyiruko ruteguwe neza ruhinduka imbaraga zo kubaka Igihugu, rwakoreshwa nabi rukagisenya." DG REB aganiriza abarezi n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Butamwa

Ahanura urubyiruko, Umuyobozi Mukuru wa REB yagize ati: "Rubyiruko, dufatanye twese kwimakaza Ubunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda bitanga urubuga rwo gusangira amateka, indangagaciro no komora ibikomere bikomoka kuri ayo mateka mu bwisanzure bwa buri wese."

Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bifasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, n’uruhare rwabo mu gusigasira ibyo tumaze kugeraho. Urubyiruko ruteguwe neza ruhinduka imbaraga zo kubaka Igihugu, rwakoreshwa nabi rukagisenya.

IMPAMVU HAKENEWE IBIGANIRO MU MASHURI YISUMBUYE

  • Umushinga ntabwo uragera mu mashuri Yisumbuye kandi ari nayo menshi, agera ku 1500; 

  • Hari  amashuri amwe n’amwe agenda agagaragaramo ibibazo by’abanyeshuri bafite ingengabitekerezo ya jenoside,  cyane cyane mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;

  • Ku myaka yabo, bakeneye ibiganiro kuko umwana ava mu Mashuri yisumbuye ajya muri Kaminuza, ni byiza ko hari impamba ajyana ku bijyanye n’amateka yacu, Ndi Umunyarwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda n’ubushobozi bwo gusesengura akagira amahitamo meza.

Amashuri yatoranyijwe hagendewe ku:

  • Amakuru y‘ Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda 2025 aho Intara y’Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali biza ku mwanya w‘ inyuma mu mbonerahamwe y’Ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda; 

  • Umubare munini w’abanyeshuri bayarimo;

  • Kwita ku byiciro by’amashuri byose (amashuri ya Leta, afashwa na Leta, ayigenga);

  • Amashuri yo mu cyaro n’ayo mu mujyi.

 

INGINGO ZIGANIRWAHO 

  • Amateka, Ndi Umunyarwanda;

  • Indangagaciro na Kirazira by’Umuco nyarwanda;

  • Inzitizi zikibangamiye urubyiruko;

 

URUTONDE RW’AMASHURI AZABIMBURIRA ANDI MU KWITABIRA IBI BIGANIRO

AMASHURI YO MU MUJYI WA KIGALI

ISHURI

AKARERE KA NYARUGENGE

LYCEE DE KIGALI
LYCEE NOTRE- DAME DE CITEAUX
COLLEGE SAINT ANDRE
E.S SCIENTIFIQUE ISLAMIQUE
GS BUTAMWA

AKARERE KA KICUKIRO

 

 

ISHURI

LYCEE DE KICUKIRO APADE
KAGARAMA S S
ES KANOMBE /EFOTEC
ESSA NYARUGUNGA
LYCEE DE KICUKIRO APADE

KING DAVID ACADEMY

 

AKARERE KA GASABO

ISHURI

FAWE GIRLS SCHOOL
SAINT IGNATIUS HIGH SCHOOL
ES BUMBOGO
FOREVER TVET SCHOOL
GIHOGWE SECONDARY SCHOOL

INTARA Y’UBURENGERAZUBA

ISHURI

AKARERE KA KARONGI

GS WITONGO
GS GISHYITA
AKARERE KA NGORORERO
ISHURI
GS HINDIRO
GS KABAYA
GS VUNGU
AKARERE KA NYAMASHEKE
ISHURI
EP GASHIRABWOBA
GS SAINT PAUL TYAZO
GS SAINT NICOLA
AKARERE KA RUSIZI
ISHURI
TTC MURURU
PETIT SEMINAIRE SAINT ALOYS 
GS NYAKABUYE
GS WITONGO

Umushinga wo Kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu Mashuri Makuru na Kaminuza, watangijwe mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo gushyiraho urubuga rw’ibiganiro hagati y’abakuru n’abato byibanda ku mateka y’u Rwanda, Ndi Umunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. Ibi biganiro kandi bigamije guhererekanya umurage mwiza hagati y’abakuru n’abato. 

Umushinga ukorwa mu byiciro, hakaba harasoje icyiciro cya 4 muri 2025. Umaze kugera   mu mashuri Makuru na Kaminuza 41. Icyiciro cya 5 cy’umushinga, 2026, kizakomeza mu rubyiruko rwo mu Mashuri Makuru na  Kaminuza ariko kigire umwihariko wo kugeza ibiganiro   mu Mashuri Yisumbuye.

 

Back