E.S Mubuga yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’Ikinyarwanda, Umuco n’Umurage

Iri shuri ryatsinze aya marushanwa n’amanota 86%, rihigika ibindi bigo bine byahagarariye Intara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali mu cyiciro cya nyuma cyabereye kuri Lycée de Kigali tariki ya 20 Kamena 2026.

Aya marushanwa yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu”, agamije gushishikariza abanyeshuri kumenya neza ururimi rwabo, amateka, umuco n’umurage by’u Rwanda, nk’imwe mu nkingi zifasha mu kubaka uburezi bufite ireme.

Yitabiriwe n’ibigo 20 by’amashuri yisumbuye byo mu gihugu hose, aho nyuma yo guhatanira mu byiciro bitandukanye hatoranyijwe ibigo bitanu bihagarariye Intara enye n’Umujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’uburezi bufite ireme, ibikorwa nk’ibi bifasha abanyeshuri kongera ubumenyi burenze amasomo yo mu ishuri, bakagira ubushobozi bwo gusobanukirwa amateka yabo, umuco wabo ndetse n’uruhare bafite mu kuwusigasira.

Abatsinze aya marushanwa bazahabwa ibihembo birimo amafaranga, ibitabo n’izindi mfashanyigisho. Buri munyeshuri wahagarariye E.S Mubuga kandi yahawe mudasobwa nk’igihembo cyo kubashimira uruhare bagize mu gutsinda.

Abanyeshuri bose bahagarariye ibigo bitanu byageze ku cyiciro cya nyuma bazanasura Inzu Ndangamurage ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo gukomeza kubafasha kumenya amateka y’u Rwanda no guhuza ibyo biga n’ubuzima busanzwe.

Mu bandi bitwaye neza harimo G.S Remera Rukoma yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 85,5%, Ecole de Sciences de Musanze yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 84%, E.S Bumbogo yaje ku mwanya wa kane n’amanota 83%, na TTC Kabarore yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 75%.

Umwe mu banyeshuri ba E.S Mubuga, wiga mu mwaka wa gatandatu mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi, yavuze ko aya marushanwa yabafashije kongera ubumenyi ku mateka n’umurage by’igihugu.

Yagize ati: “Twabonye ko dushobora kuba Abanyarwanda ariko tutazi byinshi ku Rwanda rwacu. Aya marushanwa yatumye twiga byinshi ku murage, amateka n’umuco wacu.”

Yavuze ko imyiteguro yabo bafashijwe n’abakozi b’Inteko y’Umuco babahaye aho bakura amakuru n’ibitabo byerekeye amateka, umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse n’umwarimu wabo w’Ikinyarwanda wabafashije kubisobanukirwa neza.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko aya marushanwa ari uburyo bwo gukomeza guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda no kururinda gutakaza umwimerere mu rubyiruko. Ati: “Ikinyarwanda ntabwo ari ururimi rw’abantu bakuze gusa, ni ururimi rw’Igihugu kandi ruracyafite agaciro gakomeye.”

Yongeyeho ko kumenya Ikinyarwanda neza bitabangamira kwiga izindi ndimi, ahubwo ko umunyeshuri ushoboye gukoresha neza ururimi rwe aba afite n’umusingi wo kwiga neza izindi ndimi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, wari intumwa ya Minisiteri y’Uburezi muri uyu muhango, yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi kuko biha abanyeshuri ubumenyi bwiyongera ku byo biga mu mashuri.

Yagize ati” hakenewe gukomeza kwagura aya marushanwa kugira ngo ibigo byinshi birusheho kuyitabira, ndetse anashishikariza amashuri gukomeza gukora ingendo shuri, cyane cyane ku ngoro ndangamurage, kuko bifasha abanyeshuri guhuza amasomo yo mu ishuri n’ubuzima busanzwe”.

Dr. Mbarushimana Nelson kandi  yibukije ko uburezi budatanga ubumenyi gusa, ahubwo bugomba no gutoza abanyeshuri indangagaciro zirimo gukunda igihugu, umurimo unoze, kwigira no guha agaciro umurage w’u Rwanda. Yashimangiye kandi ko amashuri afite uruhare rukomeye mu kubaka urubyiruko rukunda ururimi rw’Igihugu kandi rugasigasira umuco warwo.

Umuyobozi Mukuru wa REB kandi yashishikarije abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura n’ umuco biranga abanyarwanda, yagize ati: “Ishuri ryigisha ubumenyi, ariko umuco ukigisha ubupfura n’imyitwarire ibereye umwana w’Umunyarwanda. Iyo byombi bihujwe, tuba turera Umunyarwanda ufite ubumenyi n’uburere.”

Yasoje avuga ko ku cyo ubushakashatsi buvuga ku rurimi kavukire,  “Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abanyeshuri bazi neza ururimi kavukire batsinda neza izindi ndimi n’andi masomo. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kwita ku ireme ry’isomo ry’Ikinyarwanda.”  

Mu ijambo rye kandi yakomeje ashimira by’umwihariko LDK yemeye kwakira aya marushanwa ndetse aboneraho no gusaba abarezi n’abayobozi b’amashuri  gukomeza kuba intangarugero mu gukoresha Ikinyarwanda kinoze no kwimakaza umuco, kuko abanyeshuri bigira byinshi ku myitwarire myiza babona ku barimu babo. 

Intsinzi ya E.S Mubuga ni urugero rugaragaza ko uburezi bufite ireme butagarukira ku manota gusa, ahubwo bunubaka abanyeshuri bafite ubumenyi, indangagaciro ndetse n’ubushobozi bwo gusigasira umurage w’Igihugu.

Back