ABAYOBOZI N’ABAKOZI BA REB BASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA NYANGE, MU KARERE KA NGORORERO.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Kamena 2022, Abayobozi n'Abakozi bose b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB)  basuye igicumbi cy'Ubunyarwanda cy'Inyange ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rw'Inyange byo mu Karere ka Ngororero.

Ubwo aba bayobozi n’abakozi ba REB bagerega mu Karere ka Ngororero batangiriye uruzinduko rwabo ku gicumbi cy’Ubunyarwanda aho basobanuriwe bimwe mu byaranze intwari z’abana b’Inyange baharaniye kuba umwe. Aba bana bagaragaje ubutwari bwo guhagarara ku bumwe bw’abanyarwanda. Aha abakozi ba REB bahakuye amasomo atandukanye yo guharanira kunga ubumwe bw’abanyarwanda barangwa n’imyitwarire yaranzwe n’intwari z’u Rwanda zaharaniye ubumwe bw’abanyarwanda kugeza n’aho bitangira ubumwe bw'abanyarwanda

Nyuma yo gusura igicumbi cy'ubunyarwanda cya Nyange , Abayobozi n’abakozi ba REB  bakomereje uruzinduko rwabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Nyange, aha bahakuye isomo ryo kurwanya amacakubiri ayo ari yose ndetse bize no  gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda bwo shingiro rw'ibyiza bimaze kugerwaho.

Aba bayobozi n’abakozi ba REB, bakomereje uruzindiko rwabo ku ishuri rya ES Nyange aho baganiriye n’abanyeshuri ba ES Nyange, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yasabye aba banyeshuri kurangwa n’Indangagiro Remezo z’Umuco Nyarwanda ari zo: Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura ndetse no gukunda umurimo. Abanyeshuri biyemeje gukomera kuri izo ndangagaciro remezo ndetse bagaragaje ko bazitojwe neza kuko abana bagaragaje ko bazifiteho amakuru.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson kandi yasabye abanyeshuri kwigira kubirenge bya bakuru babo bize kuri iri shuri baharaniye ubumwe.

Mu rwego gushyigikira Uburezi ndetse no gufasha mwarimu kuzuza inshingano ze ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, muri uru ruzindiko, Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze rwahaye iri shuri impano ya za mudasobwa zizakoreshwa n’abarimu bose bakorera kuri iri shuri, iri shuri kandi ryahawe ibitabo bihagije byo gukoreshwa n’abanyeshuri n’abarimu.

Ubuyobozi bukuru bwa REB kandi bwiyemeje gukomeza gushyigikira iri shuri ndetse buryizeza kurikorera ubuvugizi mu gushyiraho amasomo (combinations) ajyanye na siyanse (sciences).

Iki gikorwa cyo gusura uru rwibutso rwa Nyange kiri muri gahunda y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze rwihaye yo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho nibura buri mwaka hasurwa Urwibutso mu rwego rwo gukomeza kwiga amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse no kongera kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza inzira y’ubumwe abanyarwanda bahisemo kandi basigasira ibyagezweho byiza.

Umwe mu bana b’I Nyange baharaniye ubumwe bw’abanyarwanda

Umwe mu bana b’I Nyange baharaniye ubumwe bw’abanyarwanda

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana n’uhagarariye Polisi ndetse n’abakozi ba REB bagize umwanya wo gusoma amwe mu mateka yo kuri iki gicumbi cy’intwari.

Abayobozi ba REB bakurikiranye ubusobanuro bujyanye n’amateka yo ku rwibutso rwa Nyange.

Mukantahondi Venantie, Umukozi wa REB ari gusoma amakuru ajyanye n’Igicumbi cy’intwari.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana ashyira indabo ku mva z’intwari z’abana b’I NYANGE

Umuyobozi Mukuru wa REB (imbere), Dr. Nelson Mbarushimana ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange (inyuma), Janvier Nkurikiyinka bafata umunota wo guceceka mu rwego rwo guha agaciro izi ntwari.

Abanyeshuri  bo kuri ES Nyange bakurikiranye ikiganiro cy’Umuyobozi Mukuru wa REB.

Abayobozi ba REB bakurikiranye ibitekerezo by’Abanyeshuri bo kuri ES NYANGE.

Umunyeshuri wagaragaje ubuhanga mu gusobanuro Indangagaciro Remezo z’Umuco Nyarwanda, yahawe mudasobwa n’Umuyobozi Mukuru wa REB.

Abarezi bo kuri iri shuri bahawe mudasobwa ndetse n’ibitabo bihagaije by’abanyeshuri n’abarimu

Abanyeshuri biyemeje guharanira Indangagaciro remezo z’umuco nyarwanda.

Abayobozi n’abakozi ba REB bafatiye ifoto y’urwibutso ku gicumbi cy’ubutwari cya Nyange

Abayobozi n’abakozi ba REB bashyize indabo ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Nyange.

Abayobozi n’abakozi ba REB bakurikiranye ibiganiro bisobanura ibyabereye aha I Nyange.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana aganira n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu, Mugenzi N. LEON

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, Janvier Nkurikiyinka  ndetse n’abakozi ba REB barimo gusoma ibyaranze intwari z’abana b’I Nyange

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana asinya mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Nyange.

Umuyobozi Mukuru wa REB yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ngo: “Ntibizongere kubaho, twibuke twiyubaka.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yagize umwanya wo kuganira n'Abayobozi b'urwego rushinzwe intwari z'Igihugu, imidari n'impeta z'ishimwe ndetse bafata ifoto y'urwibutso.

Abayobozi n’abakozi ba REB bose bafashe ifoto y’urwibutso

Back