“ABARIMU MWUBAHWE”; NYAKUBAHWA MINISITIRI W’INTEBE, DR. EDOUARD NGIRENTE AGANIRA N’ABARIMU MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA WABO.
“ABARIMU MWUBAHWE”; NYAKUBAHWA MINISITIRI W’INTEBE, DR. EDOUARD NGIRENTE AGANIRA N’ABARIMU MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA WABO.
Uyu munsi, tariki ya 2 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yifatanyjie n’abarimu baturutse mu Turere twose tugize Igihugu aho abasaga 7,000 bari bateraniye muri BK ARENA mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwarimu. Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: Umwarimu: Ishingiro ry’impinduka nziza mu Burezi.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatangiye ashimangira agaciro k’abarimu ndetse agaragaza ko abarimu bakwiye kubahwa kubera umusanzu wabo batanga wo kurerera u Rwanda; yagize ati: Abarimu mwubahwe! Kuko ibyo dukora byose bifite uwabitwigishije. Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yakomeje ashimira abarimu ku musanzu batanga mu burezi bw’ u Rwanda ndetse abizeza ko guverinoma y’ u Rwanda izakomeza kubaba hafi. Yagize ati: ‘Guverinoma y’ u Rwanda ishyigikiye ibyo mukora.”
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe kandi yabwiye aba barezi ko bafite inshingano zikomeye zo kwigisha kandi bakarera, “Umwarimu ntabwo yigisha gusa ahubwo atanga n’uburere.”
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yavuze ko abarimu kandi bagomba kuba intangarugero muri byose; “Umwarimu ni bandebereho muri sosiyete.” Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu mu kurerera u Rwanda rw’ejo; “Ababyeyi bafite inshingano zo gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana bacu.”
Mu ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yavuze kandi Leta izakomeza gushaka no gushyira mu myanya abarimu bashoboye kandi babikunda.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira amashuri nderabarezi yo ategura abarimu b’ejo hazaza, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko amashuri nderabarezi azakomeza kwakira abana babahanga mu rwego rwo gukirango hategurwe abarimu b’ejo hazaza bashoboye.
Mu Ijambo ry’Ikaze Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yashimye ubwitange bw’abarezi bo shingiro ry’impinduka nziza mu burezi; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu nawe yagaragaje ishusho rusange y’uburezi mu Rwanda ndetse yerekana uruhare abarimu bagira mu burezi.
Muri ibi birori, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe kandi yagiranye ikiganiro n’abarezi baturutse imihanda yose, aho yakiriye ibibazo byabo bitandukanye ndetse abiha umurongo. Aba barimu kandi bashimiye Leta ko idahwema kubazirikirana mu mwuga wabo; aha kandi bashimye uburyo Leta yongereye umushahara wabo ndetse bagargaraje ko nabo biteguye gutanga imbaraga zabo mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Ubusanzwe uyu munsi mpuzamahanga w’ umwarimu wizihizwa tariki ya 05 Ukwakira buri mwaka ariko u Rwanda rwawizihije uyu munsi tariki 2 Ugushyingo 2022. Mu Rwanda ibi birori bikaba bibaye ku nshuro ya 21.
Muri ibi birori kandi, abarimu bindashyikirwa ku rwego rw’Igihugu bahawe ibihembo bitandukanye birimo na Moto: Abarimu bindashyikirwa batoranyijwe n ‘u Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze ni aba bakurikira : Rebero Valentin wo mu Karere ka Muhanga, ku ishuri rya GS Butare; Nsanzumuhire Benjamin wigisha ku ishuri rya TTC Gacuba II mu Karere aka Rubavu; Nshimiyimana Eustache wigisha ku Ishuri ribanza rya rya Saint Anne ryo mu Karere ka Nyagatare, na Nsiimenta Nafutali wigisha kuri GS Gashobora ryo mu Karere ka Bugesera. Aba barimu bose bashyirijwe ibimbo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mu rwo kubashyigikira mu byo bakora. Abarimu bakoresheje inguzanyo zitangwa n’Umwali SACCO ndetse n’Umwarimu w’indashishyuikirwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nabo bahembwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.

Abarimu baturutse imihanda yose bari babukereye baje kwizihiza umunsi wabo.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ari kumwe n’abarimu bindashyikirwa
Minisitiri w’Uburezi ( Ibumoso) na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ( hagati) n’umurezi ( Iburyo)

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ubwo yagezaga ijambo rye ku barimu bari bateraniye muri ibi birori
Umunyamabanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu aganira na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na inovasiya,Ingabire Paula
Minisitiri w’Intebe asubiza ibibazo ndetse yakira n’ibitekerezo byatanzwe n’abarimu.

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente aganira na Minisitiri w’Uburezi ndetse n’umwarimu ubwo yari ageze ahabereye ibirori.

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona nabo bari bitabirye ibirori
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ICT&TVET, Claudette Irere nawe yari muri ibi birori bya mwarimu
Abarimu banejejwe na Moto bahawe